Umuhanzi ubifatanya no gutunganya indirimbo, Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element EleéeH, yanditse amateka mashya mu muziki nyarwanda nyuma yo kwegukana igihembo cy’Umuhanga mwiza mu gutunganya imiziki (Producer of the Year 2025) mu bihembo bikomeye bya AFRIMA (All Africa Music Awards).
Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2026, bibera muri Nigeria, ku nshuro ya cyenda kuva byatangira gutangwa. Iki gihembo ni kimwe mu byubashywe cyane ku mugabane wa Afurika mu rwego rw’umuziki.
Nyuma yo kwakira igihembo cye, Element EleéeH yashimiye Imana, umuryango we, abafana be ndetse by’umwihariko Igihugu cy’u Rwanda. Yagize ati:
“Ndabashimiye cyane, ndifuza gutura iki gihembo abafana banjye n’umuryango wanjye ndabakunda. Ndashimira Imana na buri wese wangize uwo ndi we uyu munsi. Ndashima Igihugu cyanjye cy’u Rwanda, Imana ibahe umugisha.”
Element yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo “Tombe”, yanikoreye ubwe, ahigitse abaproducer bakomeye ku mugabane wa Afurika barimo Tempoe wakoze With You ya Davido na Omah Lay, Hezerwakoze Diplomatico ya El Grande Toto, na Progrexwakoze Laho ya Shallipopi. Yanasize abandi barimo Davinci wakoze Super Homem ya Liliany na Jazzworxwakoze Bengicela yahuriyemo n’ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika.
Uretse iki gihembo, Element EleéeH yari no mu bahataniye igihembo cy’Umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho yahatanaga n’abarimo Bruce Melodie na Juma Jux, iki gihembo kikaba cyaragiye kuri Juma Jux.
Uyu musore w’imyaka mike amaze yubatse izina rikomeye mu gutunganya imiziki, aherutse no gusoza uruhererekane rw’ibitaramo mu Burayi yise “Europe Tour”, byagaragaje intambwe ikomeye amaze gutera ku ruhando mpuzamahanga.

Intsinzi ya Element EleéeH yakomeje kuvugisha benshi, barimo n’umuhanzi Tom Close, umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda. Tom Close yahamije ko Element ari we muhanzi nyarwanda ufite amahirwe menshi yo kuba ikirangirire ku rwego rw’Isi.
Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona uko Element yitwaye muri AFRIMA, Tom Close yagize ati:
“Uyu ni we Munyarwanda wa mbere uzaba ikirangirire ku Isi.”
Byongeye, Element EleéeH ni umwe mu bahanzi bataramiye abitabiriye ibi birori bya AFRIMA, aho indirimbo ye Tombe yaririmbye mu buryo bwazamuye amarangamutima ya benshi, birushaho gushimangira ubuhanga n’ubushobozi bwe ku rubyiniro mpuzamahanga.
Uretse ibi byiciro, Element yari no mu bahataniye igihembo cy’Umwanditsi mwiza w’indirimbo, bigaragaza ko ari umuhanzi wuzuye mu mpande zitandukanye z’umuziki.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwari ruhagarariwe no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho Israel Mbonyi yahatanaga mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bakora uwo muziki, mu gihe Dorcas na Vestine bo bahatanye mu cyiciro cy’abagore.
Ibi byose byerekana ko intsinzi ya Element EleéeH atari iye wenyine, ahubwo ari intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange, ukomeje kwiyubakira izina ku ruhando rwa Afurika n’Isi yose.







