Umuhanga mu gutunganya umuziki no kuririmba, Element Eleeeh, yongeye gushimangira intambwe agezeho ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutangaza gahunda nshya y’urugendo rw’ibitaramo bikomeye azakorera mu bihugu bitandukanye byo i Burayi guhera mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Gashyantare 2025.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu musore uri mu ba Producer bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yemeje ko azatangirira uru rugendo i Paris ku wa 29 Ugushyingo 2024, akomereze i Lille ku wa 6 Ukuboza, nyuma akajya muri Stavanger ku wa 13 Ukuboza. Azasoza umwaka aririmbira abakunzi be bo muri Hannover ku wa 25 Ukuboza, ku munsi wa Noheli.

Kwinjira mu mwaka wa 2025 bizamubera umwanya wo gukomeza guhura n’abafana be, aho azatangira ibitaramo i Amsterdam ku wa 31 Mutarama, akomereze i Köln ku wa 7 Gashyantare, i Bruxelles ku wa 14 Gashyantare, mbere yo gusoreza uru rugendo i Stockholm ku wa 28 Gashyantare 2025.
Izina rya Element riragenda rifata indi ntera mu muziki w’akarere bitewe n’indirimbo nyinshi yagiye atunganya zigakundwa cyane, ndetse n’udushya yinjiza mu njyana zigezweho. Uru rugendo ruratanga icyizere cy’uko umuziki we ukomeje kugera kure no kugira uruhare ku isoko ry’umuziki mpuzamahanga.
Yavuze ko ibi bitaramo bigamije kwegera abakunzi be babarizwa mu Burayi no kubaha uburyo bwo kumva umuziki we mu buryo bw’umwimerere. Uyu mushinga uteguwe ku bufatanye na Eleéesphere na East West ya Dj Moze, ukaba umwe mu mishinga minini agiye kurangiza uyu mwaka no gutangira undi mwaka ari mu bihe by’udushya mu muziki.






