Eddy Kenzo yatangaje ko agiye gushyiraho umuhango wihariye uzajya ukorerwa abahanzi gusa, kugira ngo bahabwe icyubahiro kandi umurage wabo usigasirwe.
Ibi Kenzo yabitangaje ubwo yari mu muhango wo kwibuka nyina wa Fik Fameica, Jackline Nassimbwa, uherutse kwitaba Imana.
Kenzo yavuze ko igihe azaba kiri perezida w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda ( UNMF ) mu gihe asigaranye mu nshingano afite, azaharanira ko hashyirwaho ahantu hihariye abahanzi bazajya bashyingurwa, ariko igihe umuryango we uzajya ubihitamo.
Kenzo ati: “Mu gihe nkiri Perezida wa UNMF mu nshingano zanjye, zaharaniara ko hashyirwaho ahantu runaka hihariye ho gushyingura abahanzi, mu gihe imiryango ye ibahaye uburenganzira , nk’uko Herman Basudde yabisabye.”
Yongeyeho ko byaba bikwiye ko habaho ahantu hihariye bashyingura abahanzi gusa, cyane ko hari bamwe batangira aho bashyingurwa kandi nyamara bakwiye gusezerwa amahora.

Avuga ko mu buzima bwe yakuriye ku muhanda, Kenzo yanavuze ko abahanzi benshi bakomoka mu miryango ikennye kandi batanagira ubutaka bwabo bashobora gushyingurwamo.
Kenzo yanasobanuye ko abahanzi basusurutsa abanyagihugu ndetse bakanateza imbere urwego rw’ubuhanzi bakwiye guhabwa icybahiro igihe bagiye gushyingura umuhanzi ubavuyemo, ndetse ahantu hahurirwaho n’abafana n’abakunzi babo. Yanagaragaje ko aho hantu hashobora no kuba ikimenyetso kiza ku gihugu gishimangira umuco w’ umuhanzi muri Uganda.
Muri uwo muhango wo kwibaka nyina wa Fik Fameic’s, hagaragayemo abantu bagiye batandukanye kandi b’ibyamamare barimo n’umuyobozi wa NUP n’umuhanzi Bobi Wine, aho yasabye abahanzi n’abayobozi kurebwa uburyo serivisi z’ubuzima zarushaho kuba nziza mu gihugu, avuga ko nyina wa Fik Fameica yakabaye yaritaweho n’ibigo by’ubuvuzi bikomeye.
Yashimagiye ko nyina wa Fik Fameica yapfuye afite imyaka 51, azize Kanseri, ibintu yavuze ko byakabaye byaririzwe mu gihe serivisi z’ubuvuzi zari kuba nziza.
Nyina wa Fik Fameica, Jackline Nassimbwa, azashyingurwa ku itariki ya 29 muri Kasana, akarere ka Luweero.







