Eddy Kenzo yatangaje impamvu atitabiriye ibirori bya Grammy byabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Aggie Uwase ku muyoboro wa telefoni, cyatambutse kuri KFM, mu kiganiro DHook, yuveze ko impamvu nyamukuru ko ari igihe cyitari cyimworoheyen’akazi kenshi yari afite, bityo akaba atarabashije gukora urwo rugendo.
Yagize ati: “Sinabashije kugera mu birori by’itagwa ry’igihembo cya Grammy kuko kuvuguerura urupapuro rw’urugendo (visa), rwanjye byatinze, kandi byari ngombwa ko bikorerwa muri Amerika cyane ko ungenda warukoresheje.”
Eddy Kenzo ntiyahereye ku mbogamizi yahuye na zo, ahubwo yaboneyeho umwanya wo kugira inama bahanzi bakiri bato bafite inzozi zo kwegukana Grammy. Yabasabye kugira intengo kandi zisobanutse, kandi bakamenya neza icyo bashaka kandi bagakora umurava.
Yashimangiye ko kwitondera buri kintu ko ari ingenzi, mu kwandika indirimbo, kuyitunganya, amashusho azakoresha n’ibindi byose bishobora kugira uruhare mu ndirimbo.
Yasoje yibutsa abamukurikiye ko ibihembo bya Grammy bitegurwa n’ishuri rigizwe n’inzobere z’indashyikirwa mu ruganda rw’umuziki, kandi ko bemera gusa no guhemba abahize abandi.







