Dubai ikomeje kuba indiri y’ubucuruzi bw’abakobwa bava muri Uganda bijejwe akazi bagerayo bagasanga bari kuryamana n’abakire. Amafaranga bahabwa atwarwa na Abbey, umugande wiyemeje kubacuruza.
Izina Charles Mwesigwa ‘Abbey’ rirazwi cyane i Dubai umujyi afata nk’akarima ke. Ni umugande wahindutse inyamanswa ahitamo gucuruza abagandekazi bahuje ubwoko, iturufu imufasha kuburemya agatima bakamwizera . I Dubai azwi ku izina rya Abbey ariko mu byangombwa yitwa Charles Mwesigwa.Abbey ni umugande ucuruza abakobwa Dubai, yabanje kuba umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi mu Bwongereza. Yaje guhindura akazi, agura telefoni zakoreshejwe akazijyana Dubai. BBC yakoze icyegeranyo ku rupfu rw’amayobera rw’umukobwa mwiza cyane wo mu bwoko bw’abatoro. Mbere y’urupfu rwe ntabwo isi yari yarahaye umwanya ibikorwa mu kitwa Dubai Porta Potty;ibirori bigizwe n’abaherwe bishimishiriza ku bakobwa, bakabitumaho nyuma bakabasaba kurya amazirantoki ubyanze ntiyishyurwe. Nguhaye ikaze muri Dubai Porta Potty aho umukobwa afite igiciro cya $1000 amafaranga akazamuka bitewe n’uko yashimishije uwamuguze. Nguhaye ikaze mu mujyi ukorerwamo ubucakara bushingiye ku ifaranga ryatwaye ubwenge abakobwa bagowe n’ubuzima aho ikiguzi cyo kubaho kizamuka ariko ibyo gukora bikaburirwa irengero. Monica yavutse mu muryango w’abana 10 se aza gupfa.Ubuzima bwari bugoye ku mukobwa wumva ko afite igishoro cy’ubwiza n’uburanga, akaba muto urota kubaho neza akoresheje umubiri dore ko avuka mu bwoko butanga abakobwa beza muri Uganda. Intamenya ntibwira umugenzi! Kandi ingwize yishe mutamu. Ubuzima tubwirwa ku mbuga nkoranyambaga buhabanye n’ibyo ba nyirabwo banyuramo bakabura ubuhingiro.Inkuru ya Monica Karungi itangirira iwabo mu cyaro mu 2022. Yamenye amakuru nk’abandi bose bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ahura n’umugabo amubwira ko Dubai hariyo ubuzima bwiza kandi ntacyo asaba gutanga kuko ibintu byose azabyishyurirwa.Ku wa 21 Gicurasi 2022 Monic w’imyaka 21 yishwe asunitswe kuva kuri etage ya 10 nyuma yo kwanga kuryamana n’abakire, kurya imyanda (umusarani bakayishyira mu dukombe twa Ice cream bakayiha abakobwa imbere y’abakire mu birori byitwa Dubai Porta Potty) amafaranga yahabwaga Abbey, umukobwa agatemberezwa ahantu heza yifata amashusho akayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu kwerekana ubuzima abayemo bw’ikinyoma.Mbere y’urupfu rwe hari uwitwa Kayla Barungi nawe wishwe mu 2021 azize kudakora ibyamuzanye I Dubai. Abo ni abamenyekanye kuko ku kibuga cy’indege cya Entebbe imirambo ihagezwa abenshi baturuka Dubai. Monic Karungi yagiye Dubai yizezwa gukora muri supermarket, siko byagenze. Muri Uganda hari umukozi ukorana Abbey akamushakira abakobwa akabashakira ibyangombwa bagafashwa kujya Dubai nk’abagiye gutembera. Iyo bagezeyo amugurira imyenda, akamutembereza ahantu heza kugirango amwereke ubuzima yarotaga.Umushoferi watwaraga abakobwa mu bice bitandukanye bagiye gucuruzwa yabwiye BBC ko umukobwa wanze gusambana n’abakire, bamufungirana mu nzu, akicwa n’inzara kugeza yemeye gukora ibyo asabwa.Abbey ni umugabo utuye mu gace kitwa Jumeilah ariko yahishe amakuru ye yose ku buryo kuri murandasi nta kimenyetso, ifoto, amakuru runaka wabona amwerekeyeho. Kandi ni umugabo utinyitse kubera ko yishyura mu tubyiniro ,inzego z’umutekano, hoteli, n’ahandi mu kurinda ubugizi bwa nabi.Mama wa Monica yigeze kurwara, amusaba amashilingi undi kuko nta kintu yari afite, yasabye Abbey kumuha kumufaranga amaze igihe akorera noneho Abbey abwira Monica ko ari gukora yishyura miliyoni 40 z’amashilingi yamutakajeho amwitaho. Monica yasangizaga ubuzima abayemo ku mbuga nkoranyambaga bakabona ubuzima bwe bwarahindutse nyamara byari ukureshya abandi bakobwa bo muri Uganda.Mu cyumweru cya mbere Abbey yabwiye Monica ko amurimo miliyoni 10 Ugx , nyuma y’ibyumweru 2 azaba amaze kwikuba ageze kuri miliyoni 40 Ugs. Kuko amwishyurira ibyo kurya, ingendo, Visa, n’ibindi.Nta mukobwa n’umwe wigeze asoza kwishyura ideni rya Abbey. Monic akimara kubona ko nta cyo akorera yatangiye kwiheba yibwira ko yagushijwe mu mutego. Abakobwa bagendana na Abbey , imbere muri bo barapfuye ariko inyuma bagaragara neza. Ndabizi bakeneye ubutabazi.Abakiriya ba AbbeyHari abituma ku bakobwa, nyuma bagasaba abo bakobwa kurya umusarani wabo, ubyanze aricwa agashyingurwa byihuse mu irimbi ry’i Jumeilah. Kuri Monica siko byagendaga, inshuro nyinshi yangaga uwo mwanda, kuko yari umukobwa mwiza. Abbey inshuro nyinshi yarwanaga na Monica kuko yangaga ibyifuzo by’abakiriya.Black Monkeys niko abakiriya b’abakobwa b’abirabura bakunze kwitwa. Inkende zirabura.Ndabyibuka cyane nk’ibyabaye ejo. Hari umukiriya wabwiye Monica ko agiye kugura agakombe kajyamo Ice cream noneho ushyiremo umusarane wanjye’Amazirantoki) uyarye mu buryo bunshimisha nkuko waba uri kurya Ice cream. Ndakwishyura miliyoni 15 z’amashilingi ya Uganda (3000 by’amayero). Nusoza ndakwituma mu isura, ngukubite nishimishe noneho nkongerereho miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda. Monica yarabyanze, umukiriya arakarira Abbey.Igihe cyose Monica yasabye ubufasha kuri police yabwiwe ko abanyafurika batezanya ibibazo ubwabo. Mbere y’uko Monic apfa yabaga mu nyubako yitwa warsan.Mbere y’iminsi ibiri ngo Monica yicwe yatekerereje inshuti yari yarahuriye muri ubwo bucuruzi bw’abantu, iyo nshuti yamubereye imfura yoherereza amafaranga Abbey. Ntabwo Abbey yigeze ayaha Monica ahubwo yarushijeho kumurakarira kuko yari yarambiwe kubaho nk’inyamanswa yifuza gusubira muri Uganda. Abbey yanamenye ko Monica ari hafi kuzajya kumurega kuri police. Abbey yasabye Monica kumuvira mu nzu. Nibwo yimukiye mu nyubako yitwa Warsan. Yabonye akazi keza yishimira ko atazongera kuryamana n’abagabo ku itegeko. Monica yumvaga ubuzima bugiye guhinduka. Nubwo yibwiraga gutyo ariko Abbey yari yararakaye cyane hari n’igihe yabwiye Monica ati’Tegereza uzareba ibizakubaho. Kandi ntuzatinda kubibona’.Monica yatangiye kuryama akagira inzozi mbi. Ku wa 27 Mata 2022. Monica yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubuzima abayemo bwiza.Nyuma y’iminsi ine, habaye ikirori mu nzu yari atuyemo na nyiri ukumudesha bagirana ibihe byiza. Amasaha yo kujya kuryama ageze, nyiri inzu yumvise imirwano ku ibaraza ry’icyumba cya Monica. Ntibagize amakenga ngo bajye kureba ibiri kuba, nyuma y’akanya gato bumvise Monica asunitswe ku igorofa rya 10. Ni uko yishwe . Monica ntiyiyahuye yarishwe. Monica nzi ntiyari kwiyahura. Monica yakundaga ubuzima, yari afite inzozi.Urupfu rwa Monica rwarateguweNyuma y’uko yishwe, abaturanyi bagiye kuri sitasiyo ya polisi iri ahitwa Al Barsha, ibabwira ko basanze amacupa y’inzoga n’ibiyobyabwenge mu cyumba cya Monica. Nta gikumwe cy’undi muntu babonye ku ibaraza usibye ibimenyetso bya Monica. Abaturanyi ba Monica banze kuva ku izima, basaba police kureba muri camera z’inzu. Police yabasubije ko Dubai atari Uganda. Polisi yababwiye ko Monica yiyahuye.Kuri sitasiyo ya polisi twahahuriye n’umugabo wo muri Ghana, atubwira ko yatujyana ku mugabo wakoreshaga Monica. Turagenda! Tugezeyo dufungurirwa igipangu, abacunga umutekano ni abagande, batwambuye telefoni baradusaka turajyenda tugeze imbere twabonye uwo mugabo aryamanye n’abakobwa babiri b’Abagandekazi. Twaramubajije ngo Monica yishwe n’iki?Yaraturebye arisekera, nyuma aratubwira ngo Monica si we gusa wishwe. Sinawe wa nyuma. wishwe, baracyapfa. Naramufashe numva nanjye namwica. Naramubwiye ngo tujye kuri polisi, yaranshubije ngo Dubai ni akarima kanjye. Ntaho wandega. Wajya I bwami, kuri polisi, ku baminisitiri, hose ndisanga. Uwo mugabo kuri jyewe ni shitani.Mu nzu Abbey abamo higeze gupfira undi mugandekazi witwa Kayla. Icyo gihe umushoferi wa Abbey yasabwe kubimenyesha polisi, iraza ariko nta raporo yakozwe. Nabwo polisi yanditse ko Kayla yiyahuye, nta perereza ryakozwe.Ubuhamya bw’umushoferi wa AbbeyNyuma Abbey yarantahuye amenya ko mfasha abakobwa kubona akazi ahandi. Yarambwiye ngo uri kunyicira ubucuruzi. Abbey buri kwezi ajya I London kuzana telefoni nk’ubundi bucuruzi akora. Inshuro nyinshi atemberera mu tubyiniro tw’ahantu hatandukanye nka Marina, Deira ,Palm Jumeilah n’ahandi akareba niba nta bakobwa b’abirabura yakurura akabazana mu nyubako ze. Umukobwa amugurisha $1000 ku muntu wese umukeneye ku ijoro rimwe. Ariko bitewe n’uko wifuza ibyishimo wongera ibiciro, ushobora kuba wifuza kuryamana n’abakobwa babiri, batatu, cyangwa se bane. Ushobora kuba wifuza ko agukorera ibitandukanye mbese barafungutse mu mutwe (Open mind).Umunyamakuru wakoze icyegeranyo kuri Monica, yifuje kujya kureba aho yashyinguwe abura imva ye, kandi yibuka ko mu muryango wa Monica bifuza kumushyingura akaruhukira mu mahoro. Bifuza kumushyingura iruhande rwa se .Akimara kubura aho Monica ashyinguye, indabo yazisize ku nzira y’irumbi.Yerekeje mu Bwongereza guhura na Abbey, uwo munyamakuru yagenzuriraga hafi ibiganiro byo kuri telefoni ya Abbey.Muri icyo cyumweru bari mu Bwongereza, Abbey yagiranye ibiganiro n’undi mugabo amubwira ko afite abagandekazi bagifite itoto (Fresh entries) bazaza kumureba. Bakoresha impapuro z’urugendo nk’abagiye gusura Dubai.Umunyamakuru wa BBC yabajije Abbey impamvu acuruza abakobwa, amusubiza mu butumwa bugufi ko aribo bamwirukaho bamusaba kubahuza n’abakire. Asabwe kuvuga ku rupfu rwa Monica na Kayla Barungi yasubije ko bakoreshaga ibiyobyabwenge ari nabyo byabishe.Abatwaye Monica Karungi na Kayla Birungi baracyoherezayo abandi bakobwa kuko bahabona nk’ahantu h’inzozi ariko rimwe na rimwe ubuzima bukabereka isi batabwiwe.Uganda hari icyo iri gukoraNyuma yo kubona ibikorwa bigayitse by’uyu mugabo, Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe urubyiruko n’abana, Balaam Barugahara yasabye ko atabwa muri yombi.Ati “Uyu mugabo uri muri iyi nkuru icukumbuye yakozwe na BBC agomba gutabwa muri yombi. Tuzakorana na Interpol kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera. Kwiheba k’urubyiruko kubera kutagiza akazi ntigukwiriye gukoreshwa bafatwa nk’ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina. Ibi bikorwa si ibyo kwihanganira.”Charles Mwesigwa mu mashusho yafashwe yiyemerera ko acuruza abakobwa kandi byahindutse kimwe mu bigize ubuzima bwe. Si Dubai gusa kuko no mu bindi bice byo muri Aziya byagiye bigaragara ko abakobwa bo muri Afurika bacururizwayo mu kiswe kwizezwa akazi n’ubuzima bwiza.Dubai Porta Potty, icyegeranyo cyatambutse kuri BBC ku wa 15 Nzeri 2025