Umuyobozi wo kuramya w’icyubahiro, Dr Ron Kenoly, yitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 3 Gashyantare 2026, nk’uko byemejwe n’umuyobozi we mu muziki, Bruno Miranda, mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram kuri konti ya Kenoly yemewe.
Mu butumwa bwe, Miranda yavuze ko Kenoly atigeze yiyumva nk’umuhanzi ususurutsa abantu, ahubwo ko yabonaga inshingano ze nk’umuyobozi w’iramya — kutayobora abantu mu ndirimbo gusa, ahubwo kubayobora mu gusenga nyakuri imbere y’Umwami w’Abami, Yesu Kristo. Yagize ati: “Uyu munsi turababaye cyane, ariko si nta byiringiro. Iramya yabayeho ni yo arimo kubona ubu.”
Abakristo n’abayoboke b’umuziki wa gospel hirya no hino ku isi barimo bamwibuka kandi basangiza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we ndetse n’abakunzi be, bashimira ubuzima n’umurage yatanze mu muziki wa Kiliziya.
Bishop Wale Oke, umuyobozi w’itorero ukomeye muri Nigeria, yunamiye Kenoly amwita “umuntu wicisha bugufi, igikoresho cy’ubuntu bw’Imana, n’umuramyi w’ukuri wahariye ubuzima bwe guhesha Imana icyubahiro.” Yongeyeho ko indirimbo ze zujuje Umwuka Wera ndetse umurage we uzakomeza kugaragara mu bihe bizaza.
Abandi bapasitori n’abaramyi bazwi nka Nathaniel Bassey na Dunsin Oyekan nabo batangaje amagambo yo kumwibuka no gushimira ibikorwa bye.
Muri gahunda ye ya nyuma yo ku rubuga rwa Instagram ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, Kenoly yanditse ko ari mu mwaka wa 48 w’umurimo w’Imana, yerekana uko yageze mu bihugu birenga 123 ku isi mu myaka 20 ishize afasha mu butumwa bw’itorero n’umuziki wa gospel.
Dr Ron Kenoly yari azwi cyane ku ndirimbo z’iramya zakunzwe nka Jesus Is Alive, Sing Out, na My God Is Able. Album ye ya 1992 Lift Him Up, yakozwe ku bufatanye na Integrity Hosanna Music, yageze ku rwego rwa Gold, igurishwa kopi zirenga 500,000.
Yavukiye i Coffeyville, Kansas, Kenoly yatangiye kuririmba mu rusengero rwa Baptist, mbere yo kugenda yinjira mu gisirikare. Nyuma yaho, yagerageje injyana zitandukanye z’umuziki, ariko mu 1985 yiyeguriye burundu umurimo wo kuramya. Kugeza ku rupfu rwe, yakomeje kugira uruhare mu myigishirize muri kaminuza ebyiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse akorera ubutumwa mu mahanga, anatoza abayobozi b’itorero, abahanzi n’abayobozi ba korali.
Urupfu rwa Dr Ron Kenoly ruvuyeho icyuho kinini mu muziki wa gospel no mu murimo w’itorero ku isi, ariko umurage we uzahora ubarizwa mu mitima y’abamukundaga n’abamwigiraho.







