• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, April 3, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Ndende

Dore bagore 8 bakoze ibikorwa ‘bidasanzwe’ ku isi 2 ni abanyarwanda – N’iki wabigiraho?

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 29, 2026
Reading Time: 3 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Birasanzwe ko abantu beshi bagira ibikorwa bitandukanye bibateza imbere, ariko hakaba n’abandi bakora ibikorwa cyangwa se bagatangiza ibikorwa bifasha mu guhindura uko abantu babonaga ibintu kandi ibikorwa byabo bigahindura ubuzima bwa benshi mu bihugu cyangwa se aho batuye.

Muriyi nkuru turabagezaho aba bagore umunani bakoze/bakora ibikorwa byahinduye ubuzima mu bihugu cyangwa aho batuye ndetse n’isomo ibi bitanga.

1. Captain Esther Mbabazi

Capitaine Esther Mbabazi ari mu ndege ya Rwandair

Kapiteni Esther Mbabazi yakoze amateka mu myaka icumi ishize nk’umupilote wa mbere w’umugore mu Rwanda.

Mbabazi, yabaye umupilote w’indege za kompanyi ya leta y’u Rwanda, RwandAir, afite imyaka 24.

Kugira Inzozi nini

Mbabazi, wigeze gutangaza ko iwabo bakundaga kwimuka kubera akazi ka se wari umupasiteri, icyifuzo cye cyo gukora ingendo zo mu kirere nticyigeze gihinduka na nyuma y’uko se apfuye azize impanuka y’indege muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwo indege yarimo yarengaga inzira y’indege.

Gukora aka kazi kuri Mbabazi byatunguye benshi kuko se yapfuye azize impanuka y’indege we akiri umukobwa muto. Ariko Esther yanze gutesha agaciro n’inzozi ze.

Mu myaka ishize yumvikanye agira ati: “Nkiri muto nifuzaga kuba umupilote. Nakundaga kubona indege mu kirere kandi nkibwira ko icyo kintu kigomba kuba kigurutswa n’umuntu.”

Nk’umugore wa mbere mu Rwanda wabaye kapiteni utwara indege yabaye icyitegererezo ku bakobwa benshi muri uyu murimo wiganjemo abagabo, kandi nawe avuga ko abagore bakwiye kumenya ko nta kintu badashoboye gukora.

2. ”Mama Polisi”

Sergent Milly Labor wamenyekanye ku mazina ya Mama Polisi

Mu ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe kurengera abana harimo ‘Sergeant’ Milly Labol, uzwi cyane nka ‘Mama Polisi’ ukomoka mu karere ka Namayingo, mu burasirazuba bwa Uganda.

Nubwo afite inshingano zo kurinda abana n’urubyiruko ihohoterwa, yakomeje gushishikariza abandi bafatanyabikorwa mu bibazo by’abana nka UNICEF n’abandi kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusobanukirwa imigenzo gakondo y’ihohotera abagore n’abana.

Umuhate we mu kazi akora wagaragaye ku rwego rw’igihugu ndetse ushimwa n’abantu benshi nk’urugero rwiza rw’umupolisi ukora inshingano ze n’umutima n’ubushake bukomeye.

“Mama polisi” ashimwa kandi yemerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) nk’umwe mu bagore bari ku isonga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ry’abana mu gace atuyemo.

3. Christine Ntahe ”Mama dimanche”

Ugeze kwa Christine Ntahe i Bujumbura mu Burundi, mu masaha ya saa sita z’amanywa wakwibaza ko ari iri ikigo kirera abana.

Abana baturuka mu mihanda n’ababyeyi bakennye badafite ubushobozi bwo kurya bateranira iwe kugira ngo babone ibyo kurya ku buntu.

Ntahe, wahoze ari umunyamakuru, yahawe ibihembo bitandukanye kubera ubuntu bwe, bimwe bimugereranya na ‘Mother Theresa’.

Abana agaburira bamuhaye izina rya ”Mama Dimanche” kuko abagaburira ibiryo ku munsi w’ingenzi” wo ku Cyumweru.

Yatangiye kugaburira abana bo mu muhanda mu 1994, kugeza ubu kandi akaba amaze gufasha abana 10.000 kubaho.

ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Ntahe yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo kugaburira imfubyi n’abakene, kuko yasanze hari umubare munini w’abana baba mu mihanda kubera ubupfubyi badafite ubagaburira abandi bakaba bafite ababyeyi b’abakene badafite ubushobozi bakirirwa mu mihanda basabiriza.

Bamwe mubo afasha kubona ifunguro bibafasha kwiga.

4. Sophia Mbeyela

Mu bantu bafite ubumuga bamenyekanye cyane mu guhangana n’ibibazo by’ubumuga no kugera ku ntsinzi mu ntego zabo z’ubuzima harimo Umutanzaniya Sophia Mbeyela.

N’ubwo abana n’ubumuga burimo ubw’amaguru, Sophia Mbeyela yihaye intego yo gufasha abana bafite ibibazo byihariye bari mu byiciro bitatu – ubumuga bw’uruhu -Albino, abafite ubumuga bw’ingingo, n’imfubyi.

Sophia, ni umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye, akaba n’uwashinze Umuryango wita ku bafite ubumuga witwa Peace Life for Persons with Disability Foundation (PLPDF), umuryango utegamiye kuri leta muri Tanzaniya uharanira kandi ugaha imbaraga abafite ubumuga kugira ngo babeho mu buzima bwiza.

Abinyujije muri PLPDF, Sophia atanga urugero rwo kuba intangarugero mu kwereka umuryango w’abantu bafite ubumuga ko bashobora kubaho ubuzima bwiza baramutse bashyize imbaraga mu bushobozi bafite.

5. Faraja Kotta Nyalandu

Faraja Kotta, n’umwe mu bagore bo muri Tanzaniya bashimiwe kuzana impinduka mu rwego rw’uburezi, aho afasha mu gutanga uburezi ku baba bava mu ngo zidafite ubushobozi kuri interineti y’ibanda cyane ku bana ba bakobwa bato.

Uyu mugore ufite ikamba rya Miss Tanzania yabonye 2004, ni we washinze akaba n’umukuru wa Shule Direct, ikigo gitanga uburezi butandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubyiruko rwo muri Tanzaniya no muri Afurika binyuze kuri Internet na telefoni zigendanwa.

Mu 2016, yahawe igihembo cy’umugore w’umuyobozi mwiza muri Afurika mu ikoranabuhanga kubera akazi yakoze muri Shule Direct, kandi muri uwo mwaka, yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa w’umwaka.

6. Norah Magero

Norah Magero wo muri Kenya ni impuguke mu by’ubukanishi n’ingufu zisubiramo, ufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, mu duce tuvugwamo cyane ivangura rishingiye ku gitsina.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Magero washinze unakuriye ikigo Drop Access, yagiye ayobora ubukangurambaga bw’uburinganire mu burenganzira bw’abagore bwo kubona uburezi, ingufu, n’ibikenewe by’ibanze hakurikijwe intego z’iterambere rirambye ry’Umuryango w’Abibumbye.

Magero yashoboye gushushanya no gukora igikoresho cya VacciBox – firigo ikoresha imirasire y’izuba ishobora gutwarwa n’igare, moto ndetse no gutwarwa, bikoroshya gukwirakwiza ibiribwa, ibikoresho by’ubuvuzi n’imiti mu buryo bwizewe ku baturage batandukanye bagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere muri Kenya.

7. Amina Wadud

Amina Wadud ni Umunyamerika w’umwirabura – wahisemo kwandika izina rye mu nyuguti nto z’Icyarabu zitagaragara mu nyuguti – ni we mugore wa mbere wayoboye amasengesho y’Abasilamu yo kuwa gatanu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza mu 2005 na 2008.

Izina rye rizwi na benshi nka Bibi Imamu.

Ariko, kera cyane mbere y’ibyo, mu 1992, yabonye igihembo cy’intisnzi y’umugore wanditse ubwa mbere igitabo cya Quran.

Muri iki gitabo, Amina asobanura Quran akurikije uko abagore bayumva ku ngingo zitandukanye, nko akamaro k’abagore muri Quran n’uruhare n’uburenganzira bw’abagore mu idini ya Isilamu.

Amina yagize ati: “Sinkora ibi kugira ngo mbe uwa mbere mu kintu icyo ari cyo cyose, cyangwa ngo mbe umuyobozi w’uwo ari we wese.

“Ahubwo, mpangayikishijwe cyane n’isano mfite na Quran n’uburyo itandukanye n’ukuri mbona, urugero nko mu muryango w’abayisilamu.”

8. Queen Kalimpinya

 Mu mwaka 2025, yabaye umugore wa mbere uyoboye irushanwa ry’imodoka mu gihugu cye – Rwanda National Rally Championship.

Mu marushanwa aheruka mu kwezi kwa Gicurasi (5)2025, Kalimpinya yatsinze bwa mbere muri rusange muri Sprint Rally GMT.

Yanahatanye mu irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ryo mu 2025 , arangiza ari ku mwanya wa gatanu muri rusange.

Kalimpinya yamenyekanye cyane bwa mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 aho yabaye igisonga cya gatatu.

Ariko yabaye icyitegererezo ku bakobwa benshi mu Rwanda ubwo yinjiraga mu mukino warimo abagabo gusa.

Ubu byitezwe ko muri Werurwe(3) azaserukira u Rwanda mu isiganwa rya World Rally Championship (WRC) Safari Rally rizabera muri Kenya, aho azaba ari umugore wa mbere userukiye igihugu muri iri siganwa.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Davis D yasobanuye impamvu atagikorana na Elment Eleeeh

Next Post

Igitutu cy’ubwamamare mu muziki wa Uganda: Isomo ku nkuru ya Fille Mutoni

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Bruce Melodie, Meddy n’abandi Banyarwanda bahanganiye Africa Golden Awards 2026”

“Bruce Melodie, Meddy n’abandi Banyarwanda bahanganiye Africa Golden Awards 2026”

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Abahanzi b’icyamamare mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Meddy na Alicia & Germaine bari mu bahataniye ibihembo bikomeye bya...

Nabeshye AI mu minota 20: Uko nayigishije kunyita “umwami wa hot-dog”

Nabeshye AI mu minota 20: Uko nayigishije kunyita “umwami wa hot-dog”

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Kwamamaza no gukoresha ubwenge bukorano (AI) byahinduye uburyo dushaka amakuru. Ariko hari ikibazo gikomeye kiri kuvuka: birashoboka ko umuntu wese...

Ubujura bwa Miliyoni 100: Ikibazo cy’Umutekano mu miryango ya Banki

Ubujura bwa Miliyoni 100: Ikibazo cy’Umutekano mu miryango ya Banki

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Ubujura bwabereye i Gelsenkirchen mu Budage bwagaragaje intambara ikomeye mu rwego rw'umutekano wa banki, bunyuze ku kwiba amafaranga angana na...

Next Post
Igitutu cy’ubwamamare mu muziki wa Uganda: Isomo ku nkuru ya Fille Mutoni

Igitutu cy’ubwamamare mu muziki wa Uganda: Isomo ku nkuru ya Fille Mutoni

Faith Kipyegon: Iyo Intsinzi Ihinduka Umusemburo w’Iterambere

Faith Kipyegon: Iyo Intsinzi Ihinduka Umusemburo w’Iterambere

Menopause n’ubwonko: Impamvu abagore bakwiye kwitaho ibatera kwibagirwa hakiri kare

Menopause n’ubwonko: Impamvu abagore bakwiye kwitaho ibatera kwibagirwa hakiri kare

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo
Uncategorized

“Mubavuga nabi, bahisemo gukoresha TikTok live nk’ijwi ry’abahanzi” – Eddy Kenzo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera
Imyidagaduro

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana
Imyidagaduro

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo
Imyidagaduro

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.