Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025 , umuyobozi w’inzu itunganyirizwamo umuziki (Mavin Records), Don Jazzy, yavuze ko kutubaha abahanzi ari yo mpamvu ikomeye cyane ituma abafite label nshya bagira ibibazo.
Don Jazzy, umwe mu bayobozi b’amashyirahamwe akomeye, atunganya umuziki muri Nigeria, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X ( Twitter) kuri uyu wa Gatanu.
Umwe mukoresha X, witwa Harewoh, yari yamusabye kubasobanurira ikosa rijya rikorwa n’amashyirahamwe mashya y’abahanzi muri Nigeria.
Don Jazzy, mu gusubiza igisubizo cya Harewoh yavuze ko abahanzi bakoranye amasezerano ( Contract ) na amalabel ko bagomba guhabwa icyubahiro kugira ngo label ibashe gutera imbere.
Yagize ati: “Nshobora kuba ntari mu kuri ijana ku ijana, ariko nabonye ko bamwe mu bayobozi ba ama label badaha agaciro abahanzi bafitanye amasezerano.”
“Niba ugamije kubaka umuhanzi uzavamo icyamamare gikomeye kandi ku ruhando mpuzamahanga, hera ku munsi wa mbere umuha icyubahiro n’agaciro akwiye.”
“Kandi ikintu kimwe zineza ni uko benshi mu bayobozi bashya ba amalabel bafataho ikitegererezo, ariko bikaragira bakoze amakosa yo gukurikiza ibyo bumva ku izina ryanjye rya ‘Don’.”
Don yasoje agira ati: “Mu kigero kingana na 90% iyo ndi kumwe n’abahanzi banjye, mbaha umwanya wo kumva imbogamizi bahura nazo ndetse nkabafasha no kuzikemura ikindi nkashira imabaraga mu kubagira ibyamamare.
“Naho mu gihe kingana na 10% niho ngomba kugaragaza ko ndi umuyobozi.”







