Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi, Dokta Brain yatangaje ko ashobora guhagarika kuririmba, aviga ko kuri we kuririmba byatangiye ku mufata nk’“umucarakara” aho kumubera ibyishimo n’icyuzuzo cy’inzozi ze.
Nubwo yatangaje ko ashobora kureka kuririmba, ashimangira ko impano ye yo kwandika indirimbo atazayireka na gato, ahabwo azakomeza ku yibyaza umusaruro.
Dokta Brain, watangiye urugendo rwe mu muziki ari umwanditsi w’indirimbo mbere yo kwinjira mu kuririmba, yanditse zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Uganda, anakora urutonde rw’indirimbo ze bwite. Gusa nubwo yakoze ibyo, avuga ko ibyo sabwa mu munga wo kuririmba atakibibona cyagwa ngo abishobore neza nka mbere.
Yagize ati: “Ntekereza ko nshobora guhagarika kuririmb, kuko kuri njye kuririmba ni nko kuba mu bucakara; ni ikintu umuntu ashobora gukora runaka hanyuma akaruhuka. Rero sinshobora gusaza ndi umuhanzi, nikwabagura imbere y’abana nduta ‘oya’ rwose.”
Nubwo kuririmba bitakimushishikaza nk’uko byari bimeze mbere, kwandika indirimbo kuri we abifata nk’aho aricyo yaremewe. Dokt Brain avuga ko kwandika byo yabishobora mu buryo bworoshye, ndetse no mu bihe yaba atameze neza, cyane ko abikora abitewe n’urukundo n’impano bityo yumva ko kuri we ari nk’inshingano.
Yagize ati: “Shobora kwandika n’iyo ntaba namaze neza nabikora kandi neza. Kuri njye ni urukundo gusa!!.” Yongeyeho ko urukundo akunda kwandika ari nk’ikintu cyamwinjiyemo ku buryo kitamusa imbaraga nyinshi zo kugikora.
Mu buryo bwo gutebya yavuze ko kuririmba byamufashije kugumana imiterere myiza y’umubiri. Yavuze ko iyo aza gukora akazi ko kwandika gusa ntiyinjire mu bintu bijyanye no kuririmba, ubuzima bwe bushobora kuba bwarabaye ukundi cyagwa umubiri we ugatera (ukabyibuha) nabi.
Yasoje agira ati: “Iyo nza kuguma kwandika gusa ntiririmba, ntekereza ko ubu nari kuba narabyibushye mfite imiterere mibi cyagwa mfite ikindi kibazo runaka mu buzima. Rer nandika byoroshye, ariko ariko kuririmba bituma ngumana ubuto kubera gutekereza cyane n’ibindi bibazo runaka.”







