Umuhanzikazi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo Doja Cat, uherutse no gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco rya Move Afrika, ari mu ntambara y’amagambo na se Dumisani Dlamini nyuma y’uko amushinje kuba umubyeyi gito.
Ibi byatangiye nyuma y’igitaramo uyu muhanzikazi yakoreye muri South Africa ku wa 20 Werurwe 2026, aho yavuze ko yatumiye se ariko ntacyitabire.
Doja Cat ashinja se kutuzuza inshingano z’umubyeyi
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Doja Cat yavuze ko yagerageje kuvugisha se kuko yari azi ko ari muri Afurika y’Epfo, ariko amusubiza ko atashobora kwitabira igitaramo kubera ko batari basanzwe bavugana cyane.
Uyu muhanzikazi yagaragaje ko ibyo byamubabaje, ashimangira ko se yamusize akiri muto muri United States, akamurekera nyina akajya gutura muri Afurika y’Epfo.
Mu butumwa bwe, Doja Cat yagaragaje ko kuva kera yabonaga se nk’umubyeyi utamwitaho, bityo kutitabira igitaramo cye bikaba byaramwongereye igikomere.
Se wa Doja Cat abihakana, ashinja nyina kumuyobya
Mu gusubiza aya magambo, Dumisani Dlamini yavuze ko ibyo umukobwa we avuga atari ukuri, ahubwo ashinja nyina Deborah Elizabeth Sawyer kuba ari we wamushyizemo ibitekerezo bibi kuri se.
Yagize ati:
“Sinigeze ntererana abana banjye. Ibyo yavuze byatewe n’ibyo nyina yamushyizemo.”
Dlamini yavuze ko ubwo Doja Cat yajyaga muri Afurika y’Epfo yari afite amahirwe yose yo kumusura, ariko ngo ntiyabikoze.
Nubwo hari amakimbirane, se avuga ko agikunda umukobwa we
Nubwo impande zombi ziri guterana amagambo, Dumisani Dlamini yasabye abakurikira imbuga nkoranyambaga kutibasira Doja Cat, ashimangira ko akimukunda kandi amwishimira nk’umuhanzi.
Abasesenguzi mu myidagaduro bavuga ko amakimbirane nk’aya hagati y’ababyeyi n’abana b’ibyamamare akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane iyo hari amateka y’umuryango atigeze akemurwa kare.








