Uko imbuga nkoranyambaga zikomeza gutuma abahanzi n’abanyempano bagera ku mpano zabo mu buryo twavuga bworoshye, ni na ko bamwe muri bo batangiye gukoresha ayo mahirwe bityo bagahura n’abafana babo imbonankubone. Ni muri urwo rwego Gateka Brianne wamamaye nka Dj brianne na Mutesi Sharon uzwi nka Tesha berekeje ku Mugabane w’u Burayi mu rugendo rugamije guhura no gusabana n’abakunzi babo baba mu mahanga.
Aba bombi basanzwe bakorara ku muyoboro wa YouTube bise “Dj Brianne Vogue”, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 06 Werurwe 2026. Biteganyijwe ko bazasura ibihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Bufaransa n’ahandi mu Burayi, ndetse bakaba bafite umugambi wo kuzagera no muri Canada.
Kuri Dj Brianne si ubwa mbere agiye ku Mugabane w’u Burayi, ariko kuri Tesha ni bwo bwa mbere agiye kuwukandagizaho ikirenge.
Mu kiganiro Dj Brianne yagiranye na Impinga mbere yo gufata rutemakirere yerekeza irwotamasimbi, yavuze ko uru rugendo barutekerejeho nyuma y’uko abakunzi babo babibasabye kenshi.
Yagize ati: “Ni ibintu nari naratekerejeho. Buri gihe iyo nangenda Tesha yaravugaga ngo urasize, bityo nkagenda numva bimbangamiye. Tesha ni inshuti yanjye, nanjye nkajya Nsenga Imana gira nti Mana uzafashe zajyane na Tesh.”
Dj Brianne yagaragaje ko intangiriro z’umuyoboro wabo wa YouTube zitari zoroshye, kuko bawutangije badafite ubumenyi bwinshi ku mikorere yawo.
Ati: “Twashinze YouTube tutazi neza ibijyanye na yo. Hari n’abantu twagerageje kwegera ngo badufashe ariko bakatubwira ngo ibyiza n’uko twabireka. Ariko ibyo si twabyitaye twaratangiye, mu minsi itanu gusa twahise twemererwa gukorera amafaranga kuri You Tube.”
Yanavuze ko ari nayo ntandaro yo gutegura uru rugendo rwabo rwa mbere barikumwe bose, gusura abakunzi babo baba mu mahanga.
Ati: “Twaravuze tuti niba abantu bareba ibiganiro dukora bityo tukabikuramo amafaranga, kuki tutabashimira tubasanga aho bari?”
Muri iki kiganiro kandi, Dj Brianne yagize icyo avuga kuri Bad Rama umaze iminsi atangaza ibiganiro anenga ubuyobozi bw’u Rwanda, amusaba kwirinda guharabika urwamubyaye.
Yagize ati: “Niba njye nshobora gusaba visa nkayihabwa nkajya imahanga nkagaruka mu gihugu cyanjye nkaba mpabonera umutekano kandi mbayeho neza, wowe niba hari ibyakubayeho ni wowe bigiraho ingaruka gusa. Ukeneye abantu bakugira inama aho guharabika urwakubyaye kandi ntibikwiye.”
Tesha na we yunze mu rya mugenzi we, agaragaza ko ibibazo Bad Rama avuga ko yagize byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari mu Rwanda.
Yagize ati: “Ibibazo Bad Rama yahuye na byo, byabereye muri Amerika, ni ho ibyo bibazo byamufatiye. Ntabwo byamufatiye muri iki gihugu cyu Rwanda. Ikindi urubyiruko rukwiye no kwirinda ibiyobyabwenge.”
Tesha yavuze kandi ko yatunguwe no kubona Bad Rama anenga ubuyobozi bw’u Rwanda, mu gihe ngo mu minsi ishize yari yasuye konti ye ya Instagram agasangaho ubutumwa bushima Perezida Paul Kagame.
Uretse gahunda yo guhura n’abakunzi babo, Dj Brianne na Tesha bafite no kwitabira ibikorwa bitandukanye mu Burayi. Kimwe muri byo ni igitaramo kizahuriramo Bruce Melodie na Sheebah Karungi giteganyijwe tariki 7 Werurwe 2026 mu Bubiligi, kikazayoborwa na Uwase Muyango Claudine. Ni igitaramo gitegerejwemo abakunzi b’umuziki nyarwanda n’uwa Uganda batuye mu Bubiligi no mu bihugu bihana imbibi, aho biteganyijwe ko kizitabirwa n’abatari bake bifuza gususurutswa n’aba bahanzi.







