• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Diplimante yavugutiye umuti ikibazo cy’abahanzi bahuraga nacyo

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 30, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Diplomate afatanyije n’inshuti ye Spark G wari usanzwe anamutunganyiriza amashusho y’indirimbo, batangiye kuvugutira umuti ikibazo cy’abahanzi bakora umuziki ariko ntubinjirize.

Nk’umwe mu bakora umuziki, Diplomate yavuze ko na we akora umuziki ariko ntugire icyo umwinjiriza, byagiye bimugiraho ingaruka zinyuranye, birangira we n’inshuti ye bafashe icyemezo cyo gushinga urubuga abahanzi bajya bacururizaho ibihangano byabo.

Uru rubuga bise ‘Talastage’ Diplomate ahamya ko ruzafasha abahanzi kubasha kubyaza umusaruro ibihangano byabo bitandukanye n’uko byari bimeze.

Ati “Ni urubuga kugeza ubu turi gucishaho amashusho y’indirimbo, aho umuhanzi ayashyiraho abakunzi be bakareba igihangano cye mbere y’uko hari undi ukibona ariko kugira ngo babigereho bikabasaba kwishyura amafaranga agera ku muhanzi ku kigero cya 70% kuko 30% asigara mu buyobozi bw’uru rubuga kugira ngo rurusheho gukora neza.”

Ku ikubitiro Diplomate yahise anashyiraho indirimbo ye nshya yise ‘Inyange’ yakoranye na Logic Hit, iyi abari kuyireba mbere y’uko ijya ku mbuga zisanzwe zicurangirwaho imiziki basabwa kwishyura 100Frw.

Uretse ababasha kureba iyi ndirimbo kuri uru rubuga bishyuye aya mafaranga, hari n’aho abakunzi b’uyu muhanzi bashobora guhita bagatera inkunga ibikorwa bye bitewe n’uko bishobora kwinjiza.

Ku rundi ruhande uretse kuba ari urubuga yatangije, Diplomate yavuze ko bahaye ikaze n’abandi bahanzi ku buryo barwiyambaza mu gihe bafite igihangano gishya mu rwego rwo kugira ngo abifuza kukireba bakibone ariko hari ibyo babinjirije.

Diplomate yavuze ko uru rubuga rumaze kujya ku murongo ku buryo rushobora gutanga umusaruro bamaze imyaka itari mike barwubaka ndetse ntiyatinya no guhamya ko rumaze kubatwara n’arenga miliyoni 20Frw.

Kora hano ubashe kureba indirimbo nshya ya Diplomate

Share2Tweet1Send
Previous Post

Umunyamideli Mr. Lus yatunguye umukunzi we amwimbikira impeta ku kibuga cy’indege

Next Post

Urukondo rwa Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete rwatagiriye kuri Telefone

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
48 minutes ago

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane, mundirimbo zigiye zitandukanye, Kizz Daniel, yagaragaje ko abayeho nk’umuntu ikennye nyuma yo gusobanukirwa ko...

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
2 hours ago

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, habaye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Noyo Bosco,...

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
5 hours ago

Mu gihe benshi bamumenyereye nk’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, amaze imyaka irenga...

Next Post
Urukondo rwa Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete rwatagiriye kuri Telefone

Urukondo rwa Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete rwatagiriye kuri Telefone

Red Banton yavuze ko Mowzey Radio ya mubonekeye mu nzozi

Red Banton yavuze ko Mowzey Radio ya mubonekeye mu nzozi

Buri jambo riri mu ndirimbo zanjye rifite indangagaciro z’umuryango wanjye – Diplomat

Buri jambo riri mu ndirimbo zanjye rifite indangagaciro z’umuryango wanjye - Diplomat

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo
Imyidagaduro

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana
Imyidagaduro

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.