• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Diego Forlan wamamaye muri ruhago,ubu akina tennis nk’uwabigize umwuga

Ntwali Christian by Ntwali Christian
November 11, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umugabo wo mu gihugu cya Uruguay Diego Forlan wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo guhagarika gukina uwo mukino mu mwaka wa 2019 asigaye yarihebeye tennis aho akina nk’uwabigize umwuga.

Ku myaka 45 y’amavuko Diego Forlan agiye kwitabira irushanwa rya tennis ryitwa Uruguay Open aho azaseruka mu kiciro cy’abakina ari babiri babiri akazafatanya na Federico Coria wo muri Argentine uri ku mwanya wa 101 ku rutonde rw’abakinnyi bahagaze neza muri tennis ku isi muri iki gihe. Muri iri rushanwa riri mu marushanwa akomeye yo ku rwego rukurikira urwa mbere ku isi yose riteganyijwe kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2024, Forlan afite ikizere ko we na mugenzi we bazitwara neza bakegukana umwanya ushimishije. Umwaka ushize Diego Forlan yatangaje ko nta bwoba afite bwo guhangana n’abandi bakinnyi ba tennis ba kabuhariwe. Yaravuze ati “Jyewe nkunda kwiha intego mu buzima bwanjye. Tennis ni umukino wihariye kuri jyewe. Numva mfite ishyaka ryo kwipima n’abandi bakinnyi ba tennis bakomeye baturutse impande zose z’isi”.

Mu irushanwa ry’igikombe k’isi cy’umupira w’amaguru ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010, Diego Forlan ni we watowe nk’umukinnyi mwiza. Icyo gihe ni na we watsinze ibitego byinshi kuko yinjije bitanu. Yigaruriye imitima ya benshi ubwo yakinaga umupira w’amaguru. Yanyuze mu makipe akomeye atandukanye nka Manchester United yo mu Bwongereza, Villarreal na Atletico de Madrid zo muri Espanye na Inter de Milan yo mu Butaliyani. Yahamagawe inshuro 112 mu ikipe y’igihugu ya Uruguay ayitsindira ibitego 36.

Diego Forlan asigaye yarihebeye tennis

Nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu mwaka wa 2019 yahise yinjira mu kazi k’ubutoza. Gusa gutoza ntiyabitinzemo kuko mu mwaka wa 2021 yahisemo kwinjira muri gahunda nshya yo gukina tennis. Amaze kwitabira amarushanwa menshi muri Amerika y’Epfo ariko irushanwa rya Uruguay Open ni irya mbere mu marushanwa akomeye cyane agiye guhatanamo.

Share2Tweet2Send
Previous Post

Amateka ya Nyirarumaga wabaye umusizi wa mbere w’ Umunyarwandakazi

Next Post

Imvano yo Kuvugisha inani na rimwe: Imvugo yazanywe n’umwaduko wa Primyus ya Bralirwa.

Ntwali Christian

Ntwali Christian

IZINDI NKURU WASOMA

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o,...

Impinduka ku Amavubi: Gutandukana na Adel Amrouche birerekana icyerekezo gishya cya FERWAFA

Impinduka ku Amavubi: Gutandukana na Adel Amrouche birerekana icyerekezo gishya cya FERWAFA

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika Adel Amrouche ku mwanya w’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo,...

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Dr Mugemana Charles niwe mu bakozi ba Rayon Sport bari bayirambyemo cyane agiye aba Rayon bakimukeneye Umuryango wa Rayon Sports...

Next Post
Gahuza miryango

Imvano yo Kuvugisha inani na rimwe: Imvugo yazanywe n'umwaduko wa Primyus ya Bralirwa.

Ndagisha inama: nkore iki ko Maze igihe ndyamana n’umugabo w’abandi kubireka byarananiye

Ndagisha inama: nkore iki ko Maze igihe ndyamana n'umugabo w'abandi kubireka byarananiye

CIMEGOLF 2024

Abagera kuri 200 ni bo bazitabira irushanwa rya CIMEGOLF 2024 Kunshuro ya 6.

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.