Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ko atakwemeza umubare w’abana yabyaranye na’abagore be ndetse anakeka ko bamwe muri bo bashobora kuba atari abe.
Mu kiganiro kuri podcast yerekeye umubano we n’abagore batandukanye babyaranye, Diamond yavuze ko nubwo yita ku bana batari bake, hari abo akeka ko bamwe atari abe mu maraso.
Yagize ati:“ Mfite abana, ariko nzi ko hari abo ntabyaye nabonyeka ko batari abanjye. Gusa sinshaka kujya impaka n’ababyeyi babo, ni yo mpamvu mbitaho bose.”
Abajijwe umubare nyawo w’abana be, Diamond yasubije ati:“ Baba bane, batanu, cyangwa batandatu. Nk’uko nabivuze, ibi bintu rimwe na rimwe bijya binyobera. Ariko ngerageza kubitaho uko nshoboye kose.”
Diamond amaze igihe kinini azwiho kuba mu buzima bw’urukundo, aho yabyaranye n’abagore bazwi cyane barimo umunyamideli wo muri Uganda Zari Hassan, umunyamideli wo muri Tanzaniya Hamisa Mobetto, ndetse n’umuririmbyikazi wo muri Kenya Tanasha Donna.