Diamond Platnumz, nyuma yogukora amashusho yararimo ubutumwa bwa mamaza Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, akabushyira ku mbuga nkoranyambaga ze yaje gufata icyemezo cyo kubusiba bwose, nyuma y’uko abakunzi be bamwibasiye bikomeye, bamwe banamutera ubwoba bavuga ko bazahagarika kumva indirimbo ze cyangwa bakangiza ibikorwa bye bya muzika.
Ibi byabaye ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025, umunsi umwe gusa nyuma y’uko Diamond yanditse ubutumwa burebure ku rubuga rwe rwa Instagram bushimira Perezida Samia ku byo yagezeho mu gihugu, ubwo amatora rusange yari yatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025.
Mu butumwa bwe bwari bwuzuyemo amagambo y’ishimwe, Diamond yavuze ko Perezida Samia ari “umuyobozi w’umunyabwenge, ukunda amahoro kandi ukora cyane”, agaragaza ko yashyize imbaraga mu guteza imbere uburezi, ubuzima, ubuhinzi, uburobyi n’ibikorwaremezo.
Yagize ati:
> “Mama wanjye @samia_suluhu_hassan, uri Perezida w’umunyamico, ukunda akazi kandi w’umunyabwenge cyane. Wakoze kandi uracyakora ibikorwa bikomeye mu nzego zitandukanye – mu burezi, mu buzima, mu buhinzi, mu burobyi no mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo. Twebwe benshi turagukunda kandi dushima ibyiza ukorera igihugu cyacu.”
Diamond kandi yari yasezeranyije Perezida Samia ko azamushyigikira mu matora, avuga ko we n’amashyirahamwe yose ayobora bazamutora we n’umukandida wungirije, Dr. Nchimbie, kugira ngo “bazane iterambere rirambye mu gihugu.”
Ariko ibyo byakurikiwe n’umurindi w’uburakari bw’abaturage benshi ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko umuhanzi “atakaje umutima w’impuhwe” ku bibazo igihugu kirimo, bamushinja “gukoresha ubwamamare bwe mu gushimagiza ubuyobozi butihanganira abatavuga rumwe na bwo.”
Mu minsi yashize, abaturage benshi bari bamaze kugaragaza amagambo akomeye yamagana Perezida Samia, bamushinja kuburizamo amajwi atavuga rumwe n’ubutegetsi no gukandamiza abigaragambya. Umunsi wa mbere w’itora nawo waranzwe n’imyigaragambyo n’imvururu mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abafana benshi ba Diamond bamusabye gusiba ubwo butumwa, bamwe bamutera ubwoba ko nibaramuka babonye akomeje gushyigikira ubuyobozi bazahagarika kumwumva cyangwa bakangiza Wasafi Studios, ikigo cye gikomeye mu muziki nk’uko babigenjereje mugenzi we Juma Jux kiri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria gisanzwe ari iwabo w’umugore we, ariko kubera kugaragaza ko ashyigikiye Samia Suluhu Hassan, iduka rye ry’imyenda rifite agaciro k’asaga million 700 ryaratwitswe, ritwikwa n’abiganjemo urubyiruko mu myigaragambyo.
Umwe mu bakoresha Instagram yagize ati: “Wahisemo kuba ku ruhande rw’ubutegetsi aho kuba ku ruhande rw’abaturage.”
Ku mugoroba wo ku wa Kane, Diamond yari yamaze gusiba amafoto yose, amashusho n’ubutumwa byose byerekanaga ishimwe rye kuri Perezida Samia, bikaba byasigiye benshi ishusho yerekana ko nta gushidikanya yapfukamiye igitutu cy’abafana be n’abaturage.







