Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, akomeje kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gukorana n’umuririmbyikazi w’icyamamare wo muri Amerika uririmba injyana ya R&B, Ciara.
Aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo nshya bise “Low”, ikomatanya injyana ya R&B ituje ya Ciara n’umwimerere wa Diamond ushingiye ku rurimi rw’igiswahili ndetse n’imibyinire ya Bongo Flava imuranga.
Nubwo iyi ndirimbo itagaragara kuri CiCi, album nshya ya Ciara igizwe n’indirimbo 14 yasohotse ku itariki ya 22 Kanama 2025, hari amakuru avuga ko ishobora kuza mu gice cyihariye (deluxe version) kiri gutegurwa. Ibi byashimangiwe no kuba amashusho y’iyo ndirimbo n’utundi duce twagiye ducicikana ku mbuga nkoranyambaga bikavugisha benshi.
Mu kiganiro Ciara yagiranye na The Breakfast Club, ikiganiro kizwi cyane muri Amerika, yashimangiye uburyo yishimiye gukorana na Diamond.
Yagize ati“ Diamond ni umuhanga cyane. Yazanye imbaraga n’umwimerere wihariye muri iyi ndirimbo. Nkunda kugerageza amajwi mashya no guhuza imico itandukanye, kandi iyi ndirimbo ni iy’agaciro.”
Album CiCi ni iya munani Ciara asohoye, ndetse ni iya mbere yateguye ku buryo bwe bwite nyuma y’imyaka itandatu atongera gusohora umuzingo mushya. Yayikoreye mu nzu ye y’umuziki yitwa Beauty Marks Entertainment.
Ku mbuga nkoranyambaga, Ciara yasobanuye iyi album nk’“urwandiko rw’urukundo” agenera abakunzi be—rwuzuyemo ubutumwa bwo kwigenga, imbaraga no gutangira bushya.
Yanditse ati“ Iyi album ni urwandiko rw’urukundo rugenewe abakunzi banjye, yaba abamfasha kuva kera cyangwa abaje vuba. Mwamfashije mu bihe byose no mu mpinduka zose. Gukora wigenga si ibintu byorohera buri wese, ariko mwampaye imbaraga zo gukomeza inzozi no gukomeza ku ririmba, nubwo hari miliyoni z’abantu bantegereje.”
Yakomeje avuga ko iyi album ari igice gikomeye mu buzima bwe ati:“ Ibi bihe by’ubuzima byari ibyo kwihangira inzira, gukoresha imbaraga zanjye z’imbere, no kubaho nta mbogamizi z’imyitwarire ishyirwaho n’amasosiyete. Byari urugendo rwo kwiga, gusenya no kongera kubaka ubuzima bwanjye mu buryo bwanjye bwihariye.”
Kubera ishimwe rya Ciara n’icyizere afitiye indirimbo “Low”, byafashije Diamond Platnumz ku rushahokwagura izina rye nk’umuhanzi uhagarariye Afurika ku rwego mpuzamahanga. Abakunzi ba muzika bavuga ko iyi ndirimbo “Low” izarushaho kuzamura izina mu ruhando rw’abahanzi b’ibirangirire ku isi.
Reba indirimbo ya Diamond Platnumz afatanyije na Ciar “Low”