Umuhanzi Derrick Biswanka yagiriye inama Perezida Yoweri Kaguta Museveni yo kutanga miliyari 5 z’amashilingi ya Uganda yari yemereye Kasuku n’itsinda rye, ahubwo agatata umwanzuro wo kohereza ayo mafaranga mu bacuruzi baherutse guhombya n’imyuzure yateye mu Mujyi wa Kampala.
Umuhanzi Derrick Biswanka yagiriye inama Perezida Yoweri Kaguta Museveni yo gutanga miliyari 5 z’amashilingi ya Uganda yari yemereye Kasuku n’itsinda rye,
Mu byumweru bike bishize, ubwo yakiraga itsinda ry’abakora ibijyanye ni mbuga nkoranyambaga (content creators) mu rwuri rwe rwa Kisozi, Perezida Museveni yemeye gutera inkunga SACCO yabo akayiha Ugx miliyari 5.
Kuva icyo gihe, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gutagwa ibitekerezo binenga icyo cyemezo, aho bamwe mu bakoresha izo mbuga, barimo abahanzi ndetse n’abandi bakoresha izo mbuga, bibaza niba ayo mafaranga ariyo agomba gukoreshwa muri iki gihe, mu gihe igihugu gifite ibibazo byinshi byihutirwa birimbo n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi.
Umuhanzi Biswanka na we yatanze igitekerezo kuri icyo kibazo, asaba Perezida kudaha ayo mafaranga SACCO, ahubwo agoreshwa yifashishwa mu gufasha abacuruzi baherutse guhura n’ibihombo bitewe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu minsi ishize mu Mujyi wa Kampala.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Biswanka yagize ati: “Perezida Museveni, turagusaba ko miliyari 5 wari wemereye guha Kasuku n’itsinda rye mutazibaha, ahubwo mukazifashisha abantu bahombye ibintu byabo bitewe n’imyuzure hafi y’inyubako za Hamis Kiggundu.”








