Mu gihe abakunzi b’umuziki bakomeje kwibaza impamvu Davis D atagikorana indirimbo na Element Eleéeh nk’uko byari bisanzwe mu bihe byashize, uyu muhanzi yatanze ibisobanuro birambuye agaragaza ko bitaturutse ku mwanzuro wo guhagarika ubufatanye gusa, ahubwo byatewe n’bibazo byavutse ku mushinga w’indirimbo “Bermuda.”
Davis D yavuze ko ikibazo cyabo cyatangiye ubwo indirimbo “Bermuda” yakuwe kuri YouTube, bitewe n’ikirego cyatanzwe n’umunya-Nigeria Saxbarrister, wari wayicuranzemo saxophone, avuga ko atishyuwe. Ibi byateje urujijo mu mu mpande zose zagize uruhare mu ikorwa ry’iyo ndirimbo.
Nk’uko Davis D yabisobanuye, we n’undi bafatanyije, Bagenzi Bernard, bafashe icyemezo cyo kwishyura Saxbarrister amadolari 400, angana na 578,820 Frw, kugira ngo indirimbo isubizwe kuri YouTube. Yavuze ko nyuma y’icyo gihe, Element Eleéeh yari yemeye kuzakorera indi ndirimbo Davis D mu rwego rwo gukosora ikosa ryari ryabaye, gusa ngo iryo sezerano ntiryigeze rishyirwa mu bikorwa.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Davis D yanashimangiye ko adashobora gukorana n’umuntu umwe gusa mu muziki. Yagize ati: “Gukorana na Element, ntabwo nasinye muri illuminati.” Aha yashakaga kugaragaza ko ubufatanye mu muziki atabufata nk’ikintu kimuboha cyangwa kimubuza kwigenga no gukorana n’abandi.
Yongeyeho ko n’ubwo Element Eleéeh ari umwe mu batunganya indirimbo bakomeye, atari we wakoze zimwe mu ndirimbo zamuhesheje izina nka “Dede”, “Sexy”, “Biryogo”, “Soso” n’izindi zatumye Davis D amenyekana mbere yo kwitabira irushanwa Guma Guma, ndetse mbere y’uko Element atangira kumenyekana cyane mu muziki.
Ibi bisobanuro bya Davis D bigaragaza ko kuba adaheruka gukorana na Element Eleéeh bidashingiye ku makimbirane akomeye, ahubwo ari ingaruka z’ibibazo byabaye ku mushinga umwe, ndetse n’icyifuzo cye cyo gukomeza kwigenga no kwagura imikoranire ye mu muziki.








