David Lutalo yagaragaje amarangamutima akomeye mu gihe yari arimo kurengera Eddy Kenzo, nyuma yo kunengwa kwabaye ku itangwa ry’ibihembo bya Grammy aherutse guhabwa.
Kenzo, wahawe igihembo cya Grammy Awards ku ndirimbo ye yise Hope & Love, yakoranye na Mehran Matin, nyuma yo guhabwa icyo gihembo yahuye n’amagambo menshi amusesereza. Abamunenze bamwe mu baturage ba Uganda bavuga ko iyo ndirimbo itari nziza, bityo itagakwiye guhabwa igihembo, ndetse banavuga ko umuntu nka Joshua Baraka, wagiye akorana n’ibyamamare mpuzamahanga mu myaka yashize, ari we wakegukanye icyo gihembo aho kuba Kenzo.
Ku ruhande rwa Lutalo, avuga ko iyo nenge ishingiye ku kutamenya neza uko umuziki mpuzamahanga ukora.
Lutalo ati: “Ni nde uzagura ibihangano byacu niba dukomeza kuririmba mu buryo busanzwe? Ese mwumvise iyo ndirimbo yahawe igihembo? Ese isa n’izo dusanzwe turirimba? Aha niho hari igisubizo cyanyu.”

Ugiye kwitegereza neza nk’uko Lutalo yabitangaje, gahunda ya Kenzo ntigamije gutagetinga isoko rya Uganda gusa, kandi ibyo ntakibazo byagakwiye gutera cyane kuko iyi ndirimbo itandukanye n’izindi zagiye zisohoka muri Uganda.
Lutalo akomeza avuga ko Abanya-Uganda bakwiye guhagarika kumva ko bafite uburenganzira ku ntsinzi yose y’umuhanzi igihe yihitiyemo uburyo bwo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Icyo umuhanzi yakora cyose cyateza imbere umuziki abanya-Uganda dukwiye kumushyigikira. Nakora ibisanzwe agahembwa, tumushyigikire.
Ubwo yabazwaga impamvu Baraka, ukunzwe cyane ku njyana ye kandi igezweho inafite ubutumwa, atahabwa ibihembo nk’ibi, Lutalo yagize ati: “Baraka akora mu buryo busa n’ubwa Kenzo, ariko akora umuziki utarimo umuco w’Abanya-Uganda.”

Yongeyeho ati: “Baraka arakora nk’uko Kenzo akora, ariko umuziki we utandukanye n’uwo dusanzwe twumva muri Uganda. Hari ubwo ashyiramo umurongo umwe cyangwa ibiri mu rurimi rwa Luganda kugira ngo yerekane ko avuka muri Uganda, ariko ibyo si bishimisha abakunzi n’Abanya-Uganda.”
Lutalo yongeyeho ko indirimbo za Baraka zibanda ku rwego mpuzamahanga, aribyo bituma bamwe batazi ko ari Umunya-Uganda.
Ati: “Icyo ari gukora ni uguhagararira Afurika no gutuma Abanya-Uganda bumva ko bafite umuhanzi uririmba mu rundi rurimi. Tugarutseho inyuma gato, indirimbo ya Baraka igenda neza pe! Ariko icyo ngirango garagaze ni uko adakoresha ururimi rwa Abanya-Uganda kugira ngo bumve neza ibihangano bye, kandi iyo aririmba atagetinga isoko mpuzamahanga.”





