Umuhanzikazi Cindy Sanyu yahaye inama abahanzi bakiri bato bakunze gushinja abahanzi bakomeye kubabuza gutera imbere cyangwa gupfobya umuziki wabo.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Cindy, umaze kwamamara mu ndirimbo nyinshi nka Boom Party, Nayise Naye, Jungu, Too Much na Mungo’s Hi Fi – Pull Up On Mi Bumpa, n’izindi zitandukanye, yasabye abahanzi bakiri bato gushyira imbaraga mu mwuga wabo aho gushaka abo bashinja amakosa adafite akamaro. Yagaragaje ko umuziki utagira inzira zigenwe, ahubwo ari urwego rufunguye ku bantu bose bakorana umwete kandi bakageza ku bafana ibyo bifuza.
Cindy yagize ati:“Abahanzi bakiri bato bakwiye kureka gutekereza ko hari abantu bahora babarwanya cyangwa bababuza kugera ku ntego zabo. Umuziki ntugira inzira. Hitamo iyawe kandi ujyane nayo. Ntuga shinje abandi amakosa adafite aho bahuriye. Abafana bashaka indirimbo nziza no kwidagadura; ibyo nubibakorera, bazagutumira mu bitaramo.”
Aya magambo ya Cindy aje nyuma y’amakimbirane yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Ava Peace na Sheebah Karungi, aho Ava yashinjaga Sheebah kumusebya mu gitaramo giherutse kuba.
Cindy yakomoje kuri ayo makimbirane asaba abahanzi bakiri bato nka Ava Peace kwibanda ku gukora indirimbo nziza aho guhangayikishwa n’abamufitiye amashyari. Ati: “Nizeye ko aba bahanzi bakiri bato, cyane cyane nka Ava Peace, bazasobanukirwa ko iyo ufite indirimbo nziza, nta muntu n’umwe ushobora kukubuza gutera imbere. Bagomba gukura mu mitwe yabo ibitekerezo by’uko hari ababarwanya. Ukuri ni uko, iyo uha abantu ibyo bashaka, barakwishakira kandi bakagutumira. Ibindi byose ni urusaku rudafite icyo rumaze.”
Cindy yanongeyeho ko abahanzi bakiri bato bakwiye ku bifata nk’ishema igihe amazina yabo avugwa mu bitangazamakuru, ahuriranye n’ay’abahanzi bakomeye. Ati: “Niba izina ryawe rimaze imyaka ibiri cyangwa itatu mu muziki ryagereranywa n’irya muhanzi umaze imyaka itandatu cyangwa icumi azwi mu gihugu no hanze yacyo, ukwiriye kwishimira ibyo. Yaba bakuvuga mu buryo bwiza cyangwa bubi, wakwishimira ko batangiye ku kugereranya n’amazina y’abahanzi b’ibyamamare.”







