Itsinda riramya rikanahimbaza Imana rya Comfort People Ministries ryatangije umwaka wa 2026 rishyira hanze indirimbo nshya bise ‘Celebration’, indirimbo irenze kuba umuziki gusa, ahubwo ikaba ari inkuru y’urugendo rurerure rw’ihangana, kwizera no kongera kubyuka nyuma y’ibigeragezo.
Iyi ndirimbo yahuje Comfort People Ministries n’abahanzi bazwi cyane mu muziki nyarwanda barimo Bull Dogg na Chris Hat, mu bufatanye bufite igisobanuro cyihariye gishingiye ku buzima bwabo bwite n’inzira banyuzemo mu muziki no mu mibereho rusange.

‘Celebration’ iri mu njyana ya Afrobeat Gospel/Contemporary Gospel, ikaba yarakozwe mu ntangiriro za 2026.
Nubwo ifite injyana ituma umuntu ayisamira, ubutumwa bwayo burimo amagambo yimbitse agaruka ku gushima Imana mu bihe byose, cyane cyane nyuma y’ibihe byari byarazahaje icyizere.
Comfort People Ministries bagaragaza ko iyi ndirimbo yavutse mu gihe bari barahuye n’ibihe by’igeragezwa ryinshi, aho ibikorwa byabo by’umuziki byari byarasaga n’ibihagaze.
Bavuga ko nubwo bari bafite impano n’ibyo bateganyije, hari igihe cyaje kuba kirekire cy’ituze, kwihangana n’amasengesho.
Bagaragaza kandi ko umwe mu bagize iri tsinda, umwana w’umukobwa wasoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Umuziki rya Nyundo, yahuye n’igihe cyari kigoye nyuma yo kurangiza amasomo, aho inzira yo gukomeza umuziki itari igifungutse nk’uko byari byitezwe.
Ibi byabaye isomo rikomeye ryabibukije ko urugendo rw’uwizera rutagendera ku byifuzo gusa, ahubwo runyura no mu kwiringira Imana mu bihe bigoye.
Ni muri uwo murongo ‘Celebration’ yibutsa ko n’iyo ibintu byaba byarazimye, hari igihe gishya cy’urumuri gishobora kongera kuboneka.
Indirimbo ivuga ku byishimo bishingiye ku ntsinzi ituruka ku kwihangana, aho gushima Imana biba igisubizo cy’ibyo wanyuzemo byose.
Mu gutegura uyu mushinga, Comfort People Ministries bagize igitekerezo cyo kwegera Bull Dogg, bamufata nk’umuntu basangiye byinshi mu rugendo rw’umuziki n’ubuzima.
Nyuma yo kumva igitekerezo cy’indirimbo, Bull Dogg yemeye guhita ayifatanyamo, agaragaza ko yayibonye nk’ubutumwa bufite aho buhurira n’ibyo na we yanyuzemo.
Umuyobozi wa Comfort People Ministries, Ndayishimiye Jean Damascène, yagaragaje ko Bull Dogg atari umuhanzi bafatanyije gusa, ahubwo ko ari inshuti yababereye hafi mu bihe by’ingenzi by’ubuzima.
Yavuze ko ubwitabire bwe bwazanye imbaraga nshya n’icyizere ku itsinda.
Ubu bufatanye bufite n’undi murongo w’amarangamutima, kuko bwibutsa urugendo rwatangiriye mu bihe by’akababaro byatewe n’urupfu rwa Jay Polly, umuntu wari inshuti magara ya Bull Dogg kandi wibukirwa cyane mu rugendo rwabo.
Icyo gihe, Bull Dogg yakomeje kuba hafi Comfort People Ministries, ababera inkoramutima mu gihe bari bakeneye ihumure.
Ku ruhande rwa Chris Hat, iri tsinda rivuga ko ari ubufatanye bukomeje kuko basanzwe barakoranye ku mishinga yabanje.
Chris Hat yakomeje kuba umufatanyabikorwa w’igihe kirekire, wumva neza icyerekezo cy’itsinda n’ubutumwa ribwira abantu binyuze mu muziki. Kwinjira kwe muri ‘Celebration’ byafashije kongera imbaraga z’indirimbo no kuyongerera uburemere bw’ubutumwa.
Amashusho y’indirimbo ‘Celebration’ yubakiye ku nkuru igaragaza inzira yo kuva mu mwijima ujya mu rumuri, aho umunyamakuru Babu wa Isibo agaragara nk’umukinnyi w’imena, agafasha gusobanura neza ubutumwa bw’indirimbo binyuze mu mashusho n’amarangamutima agaragara.
Comfort People Ministries bashimira kandi Peter Andrew, wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira uyu mushinga, haba mu bitekerezo no mu bufasha bwatumye indirimbo igera ku rwego rwo kuyishyira ahagaragara.
Mu gusoza, Comfort People Ministries bavuga ko ‘Celebration’ ari indirimbo bagenewe buri muntu wanyuze mu bihe bigoye, ariko agifite icyifuzo cyo kongera guhaguruka.
Bemeza ko gutangiza umwaka wa 2026 n’indirimbo ishimangira gushima Imana ari ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko nyuma y’icuraburindi, hakurikira umuseke mushya.







