Mu mpera z'iki Cyumweru hategerejwe igitaramo gikomeye cyiswe "Umuryango Mwiza Live Concert" cyateguwe na Family Of Singers Choir ibarizwa mu itorero rya EPR Paroisse ya Kiyovu.
Umuhanzikazi w'Umunyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cy'u Bubiligi, Guilene Valerie ukoresha izina rya Naya Fenty mu muziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umuti' ikoze mu njyana y'Amapaino.
Padiri Byamugisha wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyabuhikye, iherereye mu karere ka Ibanda muri Arikidiyosezi ya Mbarara, yitabye Imana azize impanuka y'Imodoka.
Bikunze gutangaza benshi iyo bagiye kwa muganga kwivuza maze bagasabwa kutavanga ibinini n'amata, bakibaza impamvu cyane ko amata afatwa nk'ikintu cy'ingenzi mu mubiri.
Umwanditsi, umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico Prosper wamamaye ku mazina ya Mico The Best, yatangaje ko ari gukora kuri Album ye nshya izaba iriho imwe mu ndirimbo yise “Twivuyange” yahurijemo bagenzi be barimo Bushali,...
Ndayisaba Fiston usanzwe akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndi mu rugendo,’ ishingiye ku ihishurirwa yagize.
Kuva kuri uyu wa Gatatu kugera ku wa Kane, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze umwiherero ugamije kongera kwibutsa inshingano abakozi b’uru rwego no kurebera hamwe ingamba zabafasha kunoza inshingano zabo.
Umutoza w'ikipe ya Kaizer Chiefs,Nasreddine Nabi yashimagije umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,Ntwari Fiacre nyuma y'uko arangije umukino wa mbere atanjijwe igitego.
Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'Iburayi ya UEFA Champions League igeze ku munsi wayo wa gatatu aho harakinwa imikino irimo uwa Real Madrid na Borussia Dortmund naho FC Barcelona yakire umwanzi wayo FC Bayern...
Mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, myugariro wa AS Kigali Akayezu Jean Bosco yakoze ibisa n’ibitangaza ku ikipea ya AS Kigali ubwo yari igiye gutsindwa igitego cyari gutuma itabona amanota atatu nuko akujemo...