Umuhanzi Afrique Joe yatangaje ko yageze ku mwanzuro wo gushyira hanze Album ye ya mbere “N2STAY” ni nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguje abafana be n’abakunzi b’umuziki ariko amaso agahera mu kirekire.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Itsinda ryahoze rigizwe n'abasore bane b'abaririmbyi b'abahanga rya 'One Direction,' ni rimwe mu matsinda y'umuziki yamamaye ku Isi, ndetse n'ubu nubwo rimaze igihe ritandukanye ndetse n'umwe mu bari barigize akaba aherutse kwitaba Imana, ibihangano byabo birakoreshwa cyane ndetse...
Umuhanzikazi Celine Uwase uzwi mu ndirimbo "Umugambi" yongeye gukora mu nganzo yibutsa abantu kugarukira Imana bakava mu nzira y'irimbukiro. Ni mu ndirimbo y'amashusho "Garukira Aho" yatunganyijwe na Eliel Filmz, ikaba yakiranywe urugwiro n'abakunzi b'umuziki wa Gospel.
Umuhanzi Nsengimana Justin wo mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wamenyekanye nka Justin w’i Kingogo uzwi cyane mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Turi Intare".
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yatangaje ko amaze igihe ari gukora kuri Album ye ya kane izaba iriho indirimbo nka ‘Warandamiye’ yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.
Umutwe w'Abadepite watoye abadepite batatu bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP) barimo Bitunguramye Diogene, Wibabara Jennifer na Tumukunde Aimée Marie Ange.
Bikorimana Emmanuel arakataje mu muhamagaro mushya wo kuririmbira Imana, aho ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri yo mu gitabo yasubiyemo yitwa ‘Bayoboke Mubyuke’, iyi ikaba ari indirimbo iboneka mu ndirimbo zo gushimisha Imana kuri Nimero ya 201.
Umukinnyi w'Umunyarwanda, Byiringiro Lague ukinira ikipe ya Sandvkens IF yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden yahakanye ibyo kugirana ibibazo n'umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler anavuga ibitego 2 yatsinze atazigera yibagirwa mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru.
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Alpha Rwirangira yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo Richard Nick Ngendahayo yamushyigikiye mu gitaramo yise “Amashimwe Concert” cy’ivugabutumwa yakoreye mu gihugu cya Canada, kandi yamwigiyeho guca bugufi no gukunda Imana mu buryo bwagutse.