Umuhanzi Icyishaka Davis wamenye nka Davis D yatangaje ko atangira urugendo rw'umuziki umuryango we utahise ubyumva, ariko kandi ntibamurwanyije kuko bamusabaga kubanza gusoza amasomo mbere y'uko yiyegurira umuziki nk'akazi ke ka buri munsi.
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil ndetse na Real Madrid , Vinicius Junior, yatangaje ko yifuza kuguma mu ikipe ya Real Madrid iteka nyuma yuko ayifashije gutsinda Borussia Dortmund atsinda ibitego 3 wenyine.
Abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe bajyanye na Perezida Paul Kagame mu nama ya CHOGM muri Samoa, bamutunguye bamukatira umutsima mu kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 67.
Hakizimana Muhadjiri yavuze ko impamvu atahamagawe mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakina na Djibouti mu mikino y'ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), atari ukubera ko adahagaze neza...
Biragoye ku mukobwa wiyemeza kwinjira mu muziki bitewe n’ibicantege byinshi bahura nabyo kubera ko baba basabwa kurara amajoro baririmba n’ibindi bisa nkabyo bisaba kwitanga. Gusa bimaze kumenyerwa ko umuziki ari umwuga utanga amafaranga menshi mu gihe ukorwa neza.
Umunyarwandakazi ,Salima Mukansaga wari umusifuzi yasezeye kuri uyu mwuga ku myaka 36 nyuma y'uko yakoze amateka atandukanye arimo nayo gusifura igikombe cy'Isi cya 2022.
Producer akaba n’umuhanzi Li John yatangaje isohoka ry’indirimbo ‘Shenge’ yakoranye n’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly iri mu zigize Album ye nshya yise ‘Hozana’.
Urwego rw’Umuvunyi rwari ruhagarariwe n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’umwaka wa 2023/2024 ndetse banagaragaza ibikorwa by’umwaka 2024-2025 byibanda mu kongerera ubumenyi abaturage ku bijyanye no kurandurana ruswa n’imizi yayo ndetse hakirindwa akarengane.
Umuraperi ukizamuka wiyise Deprince wakuranye inzozi zo kuba Ambasaderi w’umuziki w’u Rwanda muri Afurika yakoze mu nganzo ahishura inzira yamugejeje ku gukorana n’umuraperi Green P.
Kapiteni w’ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu y’u Buhorandi, Virgil van Dijk, yatangaje ko yatangiye ibiganiro na Liverpool bigamije kongera amasezerano.