Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 7,4% mu kwezi kwa Mutarama 2025, bivuye kuri 6, 8% byari byazamutseho mu Ukuboza 2024. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyabitangaje hashingiwe ku bushakashatsi ngarukakwezi ku ihindagurika ry’ibiciro...
Ni imodoka yamurikiwe i Kigali tariki ya 30 Mutarama 2025, ikozwe mu buryo bubereye amaso ndetse ikaba ifite ikoranabuhanga rigezweho rifasha abayigendamo kunyurwa n’ingendo bakora. Maneger Alphonse ukuriye ishami rishinzwe gucuruza ibinyabiziga muri Toyota Rwanda yabwiye itangazamakuru ati:...
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo kugumisha urwunguko rwayo rusanzwe kuri 6.5%. Uyu mwanzuro witezweho gufasha mu isesengura ry’imiterere y’ubukungu, cyane cyane uko umusaruro ukomoka ku buhinzi uzaba uhagaze nyuma y’ingaruka z’itinda ry’imvura mu bice by’Uburasirazuba,...
Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali bizihije isabukuru y’imyaka 25 bakora ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, banahiga kuzakora imishinga itatu irimo uwo gufasha abana barwaye Autism no guha ibikoresho urubyiruko ruva mu magororero...
Ikigo Sinc-Today Ltd cyashinzwe hagamijwe guhindura urwego rw’imitegurire y’inama n’ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n’ibindi, ni cyo cyatsindiye irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni...
Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Musanze, hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda A1 Iron & Steel, rutunganya ibyuma rwa miliyoni 20$ ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya ibyuma bya toni zirenga 250.000...
Ni ikiraro cyatashywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, aho cyatashywe n’umuyobozi w’aka Karere Gasana Stephen n’izindi nzego z’umutekano. Iki kiraro gihuza utugari twa Nyakagarama na Ngoma two mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo, cyuzuye...
Abo baturage bagaragaza ko mbere y’uko iyo miringo icibwa mu mirima yabo, yakundaga kumanukiramo inkangu, bigatuma imyaka yabo ihombera itembanwa n’umusaruro bari bitezemo ntibabashe kuwubona.
Uko iminsi ivaho umwe ni ko umuntu agenda asatira izabukuru kugeza ubwo atakaza ubushobozi bwo gukora. Icyo gihe biba bisaba ko agobokwa n’icyo yiteganyirije agisimbuka bikemera nk’uko bivugwa ko ‘akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure’. Uburyo bwo guteganyiriza...
Cryptocurrency ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika. Banki Nkuru ya Ghana yatangaje ko igiye gutangiza igerageza ku ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ‘Cryptocurrency’. Biteganyijwe Ghana izatangira iri...