Umuraperikazi w’Umunyamerika, Cardi B, yatsinze urubanza yarezwemo mu rukiko rwa Los Angeles, aho yashinjwaga n’umwe mu barinzi be ko yamukubise mu mwaka wa 2018, akamusaba indishyi za miliyoni 24 z’amadolari.
Urukiko rwemeje ko Belvalis Marlenis Almanzar wamenyekanye ku mazina nka Cardi B, , nta ndishyi agomba gutanga ku wahoze ari murinzi we Emani Ellis.
Ellis, wari ushinzwe umutekano mu nyubako yo muri Beverly Hills aho umuganga w’ababyeyi wa Cardi B yakoreraga, yavugaga ko icyo gikorwa cyamusigiye ibikomere ku mubiri no ku mutima.
Yashinjaga Cardi B ko yamukomerekeje ku itama akoresheje urwara rurerure rufite santimetero eshatu, akanamucira, ibintu byatumye akenera kubagwa mu maso ndetse bikamuviramo no gutakaza akazi kubera umuvuduko w’itangazamakuru ryakurikiranye icyo cyamamare.
Ariko Cardi B, wari utwite icyo gihe yagerageje kubika ibanga ry’umwana we wa mbere afitanye n’umugabo we Offset, yabwiye urukiko ko Ellis yamukurikiraga, akamufotora akoresheje telefone kandi akanga kumureka ngo agire ubwisanzure.
Abacamanza bumvise ukwiregura kwa Cardi B, maze bahita bahagarika urwo rubanza.
Ubuhamya bwa muganga wa Cardi B, David Finke, ndetse n’ushinzwe kwakira abantu ku biro bye, bemeje ibyo Cardi B yavuze, bombi batangaza ko nta gukubitwa kwabayeho. Byongeye, icyo gihe ibiro byari byafunzwe hakiri kare kugira ngo ubuzima bwe bwite burindwe, nk’uko byatangajwe mu rukiko.
Urubanza rwabereye i Alhambra, muri California, rwatumye ruvugwa cyane mu binyamakuru kubera uburyo Cardi B yisobanuraga n’imyitwarire ye mu rukiko.
Nyuma yo gutsinda urubanza, yari yambaye imyenda y’umukara ifite utudomo tw’umweru n’agatambaro k’umutuku, Cardi B yashimiye abamwunganiraga mu mategeko, abacamanza ndetse n’abamushyigikiye, abivugira hanze y’urukiko.
Yagize ati:“ Ntabwo ari ibintu byo gukinisha. N’iyo naba ndi hafi gupfa, ndahiriye Imana ko nahoraga mbivuga – sinigeze nkoza ukuboko kuri uriya mugore. Sinigeze mukoraho na gato. Ndizera ko ibi ari ibintu nasize inyuma mu buzima bwanjye.”







