Ikipe y’igihugu ya Tanzania yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru ku Mugabane wa Afurika, nyuma yo kugera mu mikino ya ⅛ cy’irangiza mu Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika 2025 (CAN/AFCON), ku nshuro ya mbere kuva yatangira kuryitabira.
Tanzania, iri mu irushanwa rya CAN ku nshuro ya kane mu mateka yayo, yabigezeho ibikesha kuba imwe mu makipe ane yabaye aya gatatu meza mu matsinda, isumbije Angola ku kinyuranyo cy’ibitego. Ibi yabigezeho nubwo itatsinze umukino n’umwe mu mikino itatu yakinnye mu itsinda C.
Mu mikino y’amatsinda, Tanzania yanganyije imikino ibiri itsindwa umwe gusa. Yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-1, ariko inganya na Uganda ndetse na Tunisia, byose bingana igitego 1-1. Byatumye igira amanota abiri gusa, ariko ahagije kuyihesha itike yo gukomeza.
Ikidasanzwe ni uko Tanzania yinjije igitego muri buri mukino yakinnye, ikagira ibitego bitatu byose hamwe, ibintu byayifashije mu kubarwa kw’amakipe ya gatatu meza. Ibi byatumye iba ikipe ya mbere igeze muri ⅛ cy’irangiza n’amanota abiri gusa, kuva iri rushanwa ryagurwa rikitabirwa n’amakipe 24 mu 2019.
Mu mukino wa nyuma wo mu matsinda wayihuje na Tunisia, Taifa Stars yabanje gucika intege nyuma y’igitego cya Ismael Gharbi ku munota wa 43, cyinjijwe kuri penaliti. Iyo penaliti yemejwe n’umusifuzi Jean Jacques Ndala Ngambo nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga rya VAR, agaragaza ko Ibrahim Hamad yakoreye ikosa Hazem Mastouri mu rubuga rw’amahina.
Icyakora, Tanzania ntiyacitse intege. Igice cya kabiri kikitangira, ku munota wa 48, Feisal Salum yishyuye igitego cyatumye umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1, ari na cyo cyatumye Tanzania ibona amahirwe yo gukomeza.
Si ubwa mbere mu mateka ya CAN habayeho ikipe ikomeza itatsinze umukino n’umwe mu matsinda. Mu 2019, Benin yageze muri ¼ cy’irangiza itatsinze umukino n’umwe mu matsinda. Ndetse na Côte d’Ivoire, ifite igikombe giheruka cya CAN 2023, na yo yakomeje ari iya gatatu mu itsinda, iza no kwegukana igikombe.
Amri Kiemba, wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Tanzania ubu akaba ari umusesenguzi w’umupira w’amaguru, yatangaje ko yatunguwe n’iyi ntambwe. Yagize ati: “Sinari niteze ko Tanzania yagera muri ⅛ cy’irangiza. Ni intambwe ikomeye kandi idasanzwe.”
Mu mikino ya ⅛ cy’irangiza iteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama, Tunisia izacakirana na Mali i Casablanca, mu gihe Tanzania izahura na Maroc, igihugu cyakiriye iri rushanwa, mu mukino uzabera i Rabat.
Abasesenguzi benshi bagaragaza ko uruhare rw’umutoza Miguel Gamondi ari ingenzi cyane muri aya mateka. Uyu Munya-Argentina yashoboye kubaka ikipe ifite discipline, isoma neza umukino, ikanamenya kwirinda iyo ihuye n’amakipe akomeye.
Kuva Gamondi yafata inshingano zo gutoza Taifa Stars, iyi kipe yagaragaje ubumwe, gahunda n’ishyaka ryo kurwana kugeza ku munota wa nyuma, ibintu byayifashije kugera kuri iyi ntambwe itari yarigeze igeraho.
Amakipe yageze muri ⅛ cy’irangiza cya CAN 2025
Maroc, Mali, Misiri, Afurika y’Epfo, Nigeria, Tunisia, Tanzania, Senegal, RD Congo, Benin, Algeria, Burkina Faso, Sudan, Côte d’Ivoire, Cameroun na Mozambike.
Tanzania irinjira mu mikino ya kamarampaka idafite igitutu kinini, ariko ifite icyizere cy’uko ishobora gukomeza gutungura benshi, ikomeza kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru wa Afurika.










