Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika riri kubera muri Maroc rikomeje gufata indi ntera, aho amakipe akomeye yatangiye kugaragaza ko yaje aharanira igikombe. Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Maroc na Senegal zabaye amakipe abiri ya mbere akatisha itike ya ½ cy’irangiza, nyuma yo gutsinda Cameroon na Mali mu mikino ya ¼.
Senegal ikomeza urugendo idatsindwa, isezerera Mali igoranye
Umukino wahuje Senegal na Mali wabereye kuri Grand Stade de Tanger wari ukomeye cyane, wiganjemo gucunga umukino no guharanira ikosa rito ryatanga amahirwe. Senegal yatangiye ifite umupira cyane, ikinira mu kibuga hagati iyobowe na Sadio Mané na bagenzi be, ariko ikabura aho inyura mu bwugarizi bwa Mali bwari bwiyubatse neza.

Igitego rukumbi cy’uyu mukino cyabonetse ku munota wa 27, nyuma y’umupira wahinduwe na Krépin Diatta, umunyezamu wa Mali ananirwa kuwufata neza, Iliman Ndiaye awushyira mu izamu. Iki gitego cyahaye Senegal ituze n’icyizere mu mukino wari urimo ihangana rikomeye.
Mali yagerageje kwishyura cyane cyane mu mpera z’igice cya mbere, ariko ibintu biyigora kurushaho ku munota wa 45+3, ubwo kapiteni wayo Yves Bissouma yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo, asohoka mu kibuga. Mu gice cya kabiri, Senegal yakomeje kugenzura umukino, nubwo itabashije kubona igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari igitego 1-0, Senegal ikomeza urugendo rwayo idatsinzwe muri iri rushanwa.
Maroc yishimira abafana bayo, isezerera Cameroon itajegajega
Mu wundi mukino wabereye imbere y’abafana benshi, Maroc yatsinze Cameroon ibitego 2-0 mu mukino yagaragayemo itandukaniro mu mitegurire n’ubunararibonye. Maroc yatangiye isatira cyane, ikoresha cyane uruhande rwa Brahim Diaz wagoye ba myugariro ba Cameroon.
Ku munota wa 26, Brahim Diaz yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye muri koruneri, atsinda igitego cye cya gatanu muri iri rushanwa, agaragaza ko ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Maroc muri CAN 2025. Igice cya mbere cyarangiye Maroc iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, umukino wabanje kugenda gake, amakipe yombi akinira cyane hagati mu kibuga. Cameroon yaje kugerageza kwisunika ishaka igitego cyo kwishyura, ariko Maroc ikomeza gucunga umukino neza. Ku munota wa 74, Ismael Saibari yatsinze igitego cya kabiri, gihita gikuraho impungenge zose ku bafana ba Maroc.
Uyu mukino warangiye Maroc itsinze Cameroon 2-0, isubira muri ½ cy’irangiza cya CAN ku nshuro ya mbere kuva mu 2004, ibintu byakiriwe n’ibyishimo byinshi mu gihugu cyose.
Amatsiko ku mikino ikurikira
Senegal igomba gutegereza uzatsinda hagati ya Misiri na Côte d’Ivoire, mu gihe Maroc na yo izamenya uwo izahura na we hagati ya Nigeria na Algeria. Uko imikino igenda igabanuka, ni ko igikombe kigenda cyegera, amakipe yatsinze agaragaza ko yiteguye guhangana kugera ku musozo.
CAN 2025 irimo kwerekana urwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru muri Afurika, aho amakipe nka Maroc na Senegal agaragaza ko adashaka guharira amahirwe, ahubwo yifuza kwandika amateka mashya.









