Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, nyuma y’imyitwarire yafashwe nk’idahwitse yagaragaye mu mikino y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc.
Ibi bihano byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026, binyuze mu itangazo FECAFOOT yashyize ahagaragara, rigaragaza imyanzuro yafashwe n’akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire n’imyifatire mu mupira w’amaguru.
Samuel Eto’o yahanwe guhagarikwa imikino ine yose itegurwa na CAF, bivuze ko atemerewe kugaragara ku kibuga cyangwa hafi yacyo muri ayo marushanwa, anategekwa kwishyura amande y’amadolari ya Amerika ibihumbi 20, angana na miliyoni zisaga 29 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi bihano bifitanye isano n’ibyabereye mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cya Afurika wahuje Cameroun na Maroc ku wa 9 Mutarama 2026, wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat. Muri uwo mukino, Cameroun yasezerewe, maze hagaragara amashusho agaragaza Samuel Eto’o agaragaza uburakari mu buryo bugaragara, ashinja ubuyobozi bwa CAF n’ishyamirahamwe rya Maroc kutagenzura neza imisifurire.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Eto’o yagaragaraga ashinja Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF), Fouzi Lekjaa, ko imisifurire yahengamiye ku ruhande rwa Maroc. Ibyo byatumye bamwe mu banyacyubahiro bari aho bagira uruhare mu kumuhosha no kumusaba gutuza kugira ngo hatagira ibirushaho gufata indi ntera.

Akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire kasanze iyo myifatire itajyanye n’indangagaciro z’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru, cyane cyane ku muntu ufite inshingano zikomeye nk’iza Samuel Eto’o, wafatiweho icyemezo kigamije gutanga isomo no kuburira abandi bayobozi.
Iki si cyo gihano cya mbere Eto’o ahawe kuva yajya mu buyobozi. Mu Ukwakira 2024, yigeze guhanwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma yo gusagarira abasifuzi mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore, ibintu byari byarakuruye impaka nyinshi ku myitwarire ye nk’umuyobozi.
Ibi bihano bije mu gihe Igikombe cya Afurika kigeze mu mahina, aho amakipe akomeye akomeje guhatanira igikombe. Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 17 Mutarama 2026, uzahuza Maroc na Sénégal, amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru muri iri rushanwa.
CAF ivuga ko iki cyemezo kigamije kurengera isura n’ubunyamwuga by’umupira w’amaguru muri Afurika, no kwibutsa abayobozi, abakinnyi n’abandi bose bawugiramo uruhare ko kubaha amategeko n’imyitwarire myiza ari inkingi ya mwamba y’iterambere rya siporo.










