• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Bwongereza: Abagang bari mu myigaragambyo ishobora kuzamara igihe

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 8, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Kuri uyu wa Kabiri, ishyirahamwe ry’abakozi mu Bwongereza ryatangaje ko abaganga bagiye mu myigaragambyo, bikaba byateje impungenge ku mikorere y’ibitaro bya Leta. Ibi bibaye mu gihe Guverinoma yari imaze gutangaza ko yatangiye kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Aba baganga, bamenyerewe nka ba resident doctors, bafashe icyemezo cyo kwigaragambya nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko igiye kugabanyaho 5.4% by’umushahara bahabwa. Nyamara bo bavuga ko badashobora kwemera iryo gabanywa, ko ahubwo bakwiye byibura kongererwa 29% kugira ngo umushahara wabo ugaruke ku rwego wariho mbere y’izamuka rikabije ry’ibiciro.

Umwaka ushize, aba baganga bari bemerewe izamuka rya 22% rizashyirwa mu bikorwa hagati ya 2023 na 2025, bikaba byaratumye bahagarika imyigaragambyo yari imaze igihe ibangamiye serivisi z’ubuvuzi. Gusa baracyavuga ko ibyo bidahagije, kuko amafaranga bakorera atajyanye n’igihe barimo, ndetse n’imihindagurikire y’ubukungu yibasiye Isi.

Abaganga babwiye ibiro ntaramakuru Reuters  ko batakwemera ko umushahara wabo ugabanukaho 5.4% ugereranyije n’uko mu 2008 byari byifashe.

Amategeko y’imyigaragambyo ateganya ko uburenganzira bw’abaganga bwo kwigaragambya bushobora kugeza muri Mutarama 2026. Ariko, ishyirahamwe BMA rivuga ko hakiri amahirwe y’uko iyo myigaragambyo yahagarikwa, hagakorwa ibiganiro n’inzego birebwa.

Imodoka itwara abarwayi mu Bwongereza

Guverinoma yo ikomeza kwitwaza ingamba zayo zo kugabanya ikoreshwa ry’ingengo y’imari, ivuga ko bitayemerera kongera imishahara ku rugero aba baganga bifuza. Ibi bibaye nyuma y’uko Guverinoma iherutse kugaruka ku cyemezo cyo kugabanya ingengo y’imari y’ubufasha ku batishoboye, ndetse hakaba haratanzwe n’impuruza ko ubukungu bushobora kuzamuka gahoro kurusha uko byari byitezwe.

Nubwo bitwa “abaganga bato,” aba ni abaganga bize amashuri menshi kandi bafite uburambe. Bagize 25% by’abakozi bose mu rwego rw’ubuvuzi mu Bwongereza.

Ihuriro ry’abayobora ibitaro bya Leta, NHS Employers, ryatangaje ko iyi myigaragambyo ishobora gutuma “imirimo ibarirwa mu bihumbi” idakorwa, bishobora no gutera ikibazo gikomeye ku barwayi, ndetse n’itangwa rya serivisi.

Iyi myigaragambyo ije mu gihe Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer itangiye kugaragaza ubushake bwo kuvugurura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (NHS), cyari cyarashegeshwe n’ibibazo mu myaka myinshi ishize.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iyi myigaragambyo iteye impungenge, kandi ko Minisitiri w’Ubuzima Wes Streeting yifuza kugirana ibiganiro n’abo bakozi bo kwa muganga kugira ngo baganire ku buryo bwo kuzamura imishahara n’imiterere y’akazi, bityo iyi myigaragambyo ikaba yahagarikwa.

Impinga

Share2Tweet1Send
Previous Post

Umwami Charles III ari tegura kwakira Perezida Macron

Next Post

Ibiganiro by’amahoro muri Gaza bikomeje kugenda biguru ntege

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o,...

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Mu majyepfo y’u Bufaransa, urukiko ruri kuburanisha umugabo w’Umunyafaransa ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guha abagore ibiyobyabwenge, kubakoresha ihohotera rishingiye ku...

Sat-B: Urugendo rwo kuva mu bukene bukabije kugera ku kuba isura y’umuziki w’u Burundi

Sat-B: Urugendo rwo kuva mu bukene bukabije kugera ku kuba isura y’umuziki w’u Burundi

by MUNYANKINDI Alphonse
6 days ago

Uyu munsi izina Sat-B riri mu akunzwe cyane mu muziki wo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko inyuma y’icyo cyubahiro hari...

Next Post
Israel yakajije ibitero muri Gaza mbere y’imishyikirano i Washington

Ibiganiro by’amahoro muri Gaza bikomeje kugenda biguru ntege

Itegeko ririnda amakuru bwite mu Rwanda: Menya icyo rivuga n’Uburenganzira bwawe

Itegeko ririnda amakuru bwite mu Rwanda: Menya icyo rivuga n’Uburenganzira bwawe

Gaza: Ubushobozi bwo kuvura abakomerekeye mu bitero bya Isreal bukomeje kuba ingorabahizi

Gaza: Ubushobozi bwo kuvura abakomerekeye mu bitero bya Isreal bukomeje kuba ingorabahizi

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.