Mu gihe u Rwanda riri mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Bwiza yacyebuye urubyiruko arusaba kumva ko ibi bihe atari iby’ikiruhuko cyangwa guceceka ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ari umwanya wo gukoresha ijwi rwabo mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.
Urubyiruko rwasabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza
Mu kiganiro Bwiza yagiranye n’itangazamakuru, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko hari abatekereza ko mu gihe cyo Kwibuka bakwiye kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko ko ahubwo ari umwanya mwiza wo kuzikoresha mu gukangurira abandi kumenya amateka no guhangana n’abakwirakwiza ibinyoma.
Yagize ati “Rubyiruko, ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda si ibihe by’ikiruhuko cyangwa kuva ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ni umwanya wo kongera kuzikoresha turwanya abahakana ndetse bakanapfobya Jenoside.”
Yibukije inshingano za buri Munyarwanda
Bwiza yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside atari inshingano z’inzego runaka gusa, ahubwo ko buri Munyarwanda agomba kubigiramo uruhare.
Yashimangiye ko ari ngombwa gukomeza Kwibuka no gufatanya n’abarokotse Jenoside, kugira ngo amateka mabi yabaye atazongera kubaho ukundi.
Ati “Ni inshingano zawe na njye Kwibuka no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi, twifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Abanyempano bakomeje gukangurira urubyiruko
Ubutumwa bwa Bwiza buje bwiyongera ku bw’abandi banyempano n’ibyamamare bakomeje gukangurira Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu gusigasira amateka no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba banyempano bagaragaza ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba igikoresho gikomeye mu gutanga amakuru nyayo no gufasha abantu gusobanukirwa amateka.
Bwiza asoza ashimangira ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igihe cyo kuruhuka, ahubwo ari umwanya wo kongera imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda.





