Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo uwa Ghana ugize icyicaro mu Rwanda ku nshuro ya mbere, n’abandi batatu bashya bahagarariye ibihugu byabo bwa mbere mu Rwanda.
Ba Ambasaderi bashyikirije Perezida Kagame impapuro zabo ku wa 27 Ugushyingo 2024, barimo Ambasaderi Sahak Sargsyan wa Armenia ufite icyicaro i Addis Ababa, Amb. Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua, na Amb. Jeanne Crauser wa Luxembourg.
Harimo kandi Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful, uba uwa mbere w’iki gihugu ufite icyicaro mu Rwanda.
Ambasaderi Amporful yavuze ko azibanda ku guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Ati:
“Akazi kanjye hano ni ugushyiraho urubuga rw’ubucuruzi ku banya-Ghana, ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bo muri Ghana, binyuze muri iyo gahunda bakongera agaciro ibikorerwa muri Ghana. Inshingano yacu nyamukuru hano ni ugushakira amasoko ba rwiyemezamirimo bacu.”
Mu bindi by’ingenzi azibandaho harimo korohereza Abanyarwanda kujya kwiga muri Ghana no guteza imbere imigenderanire mu burezi hagati y’ibihugu byombi. Yongeyeho ko azakurikirana umushinga w’uruganda ruzajya rutunganya neza ibikomoka kuri Cacao, harimo Chocolat n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na Ghana umaze igihe kirekire, washimangirwa n’amasezerano y’ubufatanye mu gutwara abantu n’ibintu mu kirere, guteza imbere igisirikare, ubucuruzi, ubuvuzi, n’imari. Ghana yashyizeho Ambasaderi wa mbere mu Rwanda mu 2022 ariko nta cyicaro yari afite i Kigali, bitandukanye na Amb. Amporful ufite icyicaro mu Rwanda.
Armenia izibanda ku iterambere ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga
Ambasaderi Sahak Sargsyan wa Armenia, wahagarariye igihugu cye mu Rwanda bwa mbere, yashimangiye ubufatanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga, uburezi, n’ubucuruzi.
Yagize ati:
“Uburezi ni inkingi ikomeye y’ubufatanye, cyane mu gusangira abanyeshuri n’abarimu ba kaminuza.”
Mu mishinga yihutirwa afite harimo gushyiraho laboratwari yo kwigisha amasomo ya STEM na Robotics mu bana b’imyaka 8 kugeza kuri 18, aho bazakura ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Hari n’indi mishinga ijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (AI) ndetse no gusangira ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho.
Nicaragua izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu buhinzi
Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua yashimye isuku yo mu Rwanda n’iterambere ryaryo, avuga ko bazibanda ku guteza imbere ubuhinzi, ubukerarugendo, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ambasaderi wa Ati:
“U Rwanda na Nicaragua dufite byinshi duhuriyeho, cyane mu iterambere ry’ubuhinzi. Twiteguye kungurana ubunararibonye no guteza imbere ibyiciro byombi.”
Luxembourg yahaye Rwanda Ambasaderi wa mbere
Amb. Jeanne Crauser wa Luxembourg yavuze ko bazibanda ku birebana n’imyuga n’ubumenyi ngiro, guhanga imirimo, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ubufatanye bwa Luxembourg n’u Rwanda bwanashyigikiwe n’amasezerano y’inkunga ya miliyoni 12 z’ama-Euro, agamije iterambere ry’ubukungu n’ibidukikije.
Ba Ambasaderi bashya bo mu bindi bihugu
Mu bandi batanze impapuro zabo harimo:
- Brig Gen Mamary Camara wa Mali
- Amb. Jenny Isabella Da Rin wa Australia
- Amb. Mirko Giulietti w’u Busuwisi
- Amb. Patricio Alberto Aguirre Vacchieri wa Chile
- Amb. Savvas Vladimirou wa Chypre
- Amb. Lincoln G. Downer wa Jamaica
Bose bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ubucuruzi, ikoranabuhanga, uburezi, n’ibikorwa byita ku bidukikije.




