Iyi nkuru ikubiyemo amakuru avugwa mu isi y’imyidagaduro. Ntabwo twakusanyije amakuru menshi ahubwo twakurikiranye ikibazo cya Bushali n’umuyobozi wa PSF I Nyamasheke aho twasanze uwo muraperi ari kwigiza nkana kuko yishe amasezerano.
Umuraperi Bushali yanditse ku rubuga rwa WhatsApp ahajya ubutumwa bw’amasaha 24 (WhatsApp status) ko yahemukiwe n’umugore witwa Mukeshimana Chantal ukuriye urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Nyamasheke. Nubwo yanditse amagambo arimo umujinya mwinshi ko agiye gushyira hanze ibya Mukeshimana Chantal. Ibi byatewe n’uko Bushali yari yarasinye amasezerano yo kujya kuririmbira I Nyamasheke mu imurikagurisha. Bushali yasinye kwishyurwa 500,000 Frw ariko agahabwa igice cya 250,000 Frw. Mu masezerano IMPINGA MEDIA yabonye harimo ingingo zagonze Bushali.Izo ngingo zivuga ko yagombaga kwishyura inshuro ebyiri ayo yahawe mu gihe yakwica ibikubiye mu masezerano. Nibyo koko yishe amasezerano kuko ku wa 30 Kanama 2025 yagombaga kujya kuririmba I Nyamasheke ndetse yasabwa kugera ku rubyiniro saa kumi.Bushali yashyize hanze integuza ko azaririmba mu imurikagurisha ry’i Musanze. Niko byagenze kuko hari amashusho ari kuririmbira I Musanze. Bukeye rero ku wa 31 Kanama 2025 yasabye ko yajya kuririmba I Nyamasheke. Wibukeko mu masezerano yashyizeho umukono yari yemeye kuririmba ku wa 30 Kanama 2025. Ibyo yasinye yari yamaze kubirengaho kandi harimo ingingo imugonga yo kwishyura inshuro ebyiri ayo yahawe. Iyo haza kubahirizwa ibyo basinye ku mpande zombi, Bushali yari kwishyura 500,000 Frw kuko yari yahawe 250,000 Frw mbere (avance).Habayeho kuganira baramwihorera aza kuririmba ku wa 31 Kanama 2025. Nabwo yasabwe kuhagera saa kumi z’umugoroba ariko yishe isaha ahagera saa moya z’ijoro. Isaha yahawe nayo yarayishe.Baraganiriye bemeranya ko ahabwa 150,000 Frw agakatwa 100,000 Frw bitewe nuko mu byo yasinyiye nta na kimwe yubahirije. Ku ruhande rwa PSF yahaye akazi Bushali nta masezerano yarenzeho . Ku ruhande rwa Bushali yariye habiri I Musanze ashaka kwiyunyuguza ku ya Nyamasheke ariko asanga inyandiko irahari kandi yayishyizeho umukono.Kuri iki kibazo rero Bushali akeneye gusaba imbabazi Chantal Mukeshimana kuko nta sezerano yishe. Kuri Bushali nawe akwiriye kuganirizwa akamenya ko isezerano ari umwenda (la promesse est une dette).Icyakora iminsi y’itangira ry’amashuri iregereje ku buryo Bushali yari yayabariye uko ari miliyoni imwe ku buryo ku rundi ruhande wakumva icyamuteye kujya gupagasa akirengagiza ibyanditswe mu masezerano. Bushali ni umubyeyi w’abana babiri, akaba azwiho kubahiriza gahunda mu bitaramo.
Uko Tiwa Savage yikomereje mu kwivura agahinda
Umuhanzikazi Tiwa Savage ufatwa nk’umwamikazi wa Afrobeats yahishuye ko imyaka ibiri ishize yari uburibwe cyane ku buzima bwe.Mu kiganiro na Katy Igwe, Tiwa Savage yarabohotse asangiza isi agahinda yatewe n’ibyamubayeho mu rukundo byaje kumutera ibikomere.
Tiwa Savage iyo abara iyo nkuru avuga ko imyaka ibiri ishize yaranzwe n’agahinda gakabije bitewe nuko yahemukiwe mu rukundo.Nyuma yo gutandukana n’umukunzi we akanashyira hanze amashusho y’ubwambure bari gukora imibonano mpuzabitsina, isi yabaye nk’imuguyeho kuko yari no mu bihe bigoye byo kubura se.
Tiwa Savage yigiriye inama yo gushaka uwamushyiraho Tatoo ariko asanga agiye kumureba yahasanga abantu bakamuseka. Yavuze ko yahamagaye umuhanga mu gushyiraho Tattoo aturuka I Los Angeles aza mu rugo. Ahageze yasanze Tiwa Savage yikomereje ari kuvirirana undi amubaza ibyo arimo arashoberwa.Tiwa Savage yavuze ko yumvaga ashaka kwivura ibikomere yatewe no kudahirwa n’urukundo. Yashyizeho Tattoo rero isobanura ugukomeretswa n’urukundo.
Tiwa Savage afite impamyabushobozi y’ikirenga mu muziki yakuye mu Bwongereza akaba ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe.Ku myaka 45 y’amavuko yifuza umugabo barushingana ariko umurusha amafaranga. Mu 2013 yararushinze ntirwamuhira atandukana n’umugabo we w’isezerano mu 2017 amusigira umwana w’umuhungu. Kuva ubwo yakunze kwiruka mu bagabo ariko ntibyamaraga kabiri.
Qing Madi yagaragaje agahinda k’abakobwa bo muri Nigeria
Umuhanzikazi ugezweho muri Nigeria Qing Madi yavuze inzira y’inzitane abari n’abategarugori bo muri Nigeria banyuramo kugirango bagera ku bwamamare.Mu kiganiro na Wahala Podcast Qing Mad yavuze ko ku myaka 19 y’amavuko anyura muri byinshi nyamara bagenzi be b’abasore bakaba batajya bagibwaho impaka.Qing Madi yavuze ko kugirango uzabone umukobwa yamamaye aba yarasabwe ruswa y’igitsina, gukora inshuro ebyiri ugereranyije n’imbaraga abasore basabwa.Yibaza rero niba abakobwa bazajya bibombarika kugirango badahinduka iciro ry’imigani kandi usanga mu muco wa Nigeria baca intege abakobwa rimwe na rimwe bakabireka ibijyanye no kwinjira mu isi y’ubwamamare. Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo ‘American Love’ akaba asaba Abo muri Nigeria kudafungirana mu gikarito impano z’abakobwa.