Mu gihe injyana ya Hip Hop nyarwanda ikomeje kwaguka no guhabwa umwanya mu myidagaduro, abakunzi bayo bagiye guhurizwa hamwe mu gikorwa kidasanzwe cyiswe Mic Tribe, igitaramo gifatwa nk’urubuga ruhuza abaraperi n’abafana babo mu mwuka umwe w’umuziki, ubuhanzi n’imibanire.
Bitenganyijwe iki gitaramo kizabera muri Mundi Center ku wa 07 Gashyantare 2026, kikazahuriramo abahanzi bakomeye barimo Bull Dog, B-Threy, Logan Joe, ndetse na YOsh-B guturuka mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo guha hip hop umwanya wo kwerekana imbaraga n’umuco biyiranga.
Mic Tribe itandukanye n’ibindi bitaramo bisanzwe kuko igamije kurenga urwego rw’umuziki, ikaba umwanya wo gusabana no gusangira umuco wa hip hop mu buryo bwimbitse. Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo indirimbo zabo live, mu rwego rwo kuririmbira abafana imbona nkubone no kuvikanisha hip hop mu majwi y’umwimerere, ariko bishimana n’abafana babo.
Mu 2025, Mic Tribe yasize izina rikomeye mu mitima y’abakunzi ba hip hop, ubwo yahurizaga ku rubyiniro abahanzi batandukanye bafite ibigwi bikomeye abo barimo Bull Dogg, Bushali, Logan Joe, Kenny K-Shot, Angell Mutoni na Trizzie Ninety Six, bikaba byaratumye iki gitaramo gifatwa nk’imwe mu nkingi za hip hop mu Rwanda.
Bitegenyijwe ko uyu mwaka, abizatabira iki gitaramo bazishimira ibihangano bya Yosh-B Bahati, Bull Dogg, B-Threy, Logan Joe, Pro Zed ndetse na Fifi Raya, bose bakazaba bari muri iki gitaramo mu ijoro riza ryuzuyemo agatangaza k’injyana ya hip hop.
Uretse umuziki, Mic Tribe izanagaragaramo ubugeni bwo ku muhanda (street art) n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi, bigaragaza ko hip hop ari umuco wihariye, uhuza imyambarire, ubuhanzi n’imibanire y’abantu.
Mic Tribe izagaragaza ijoro ryihariye ku bakunzi ba hip hop, aho umuziki uhuzwa n’umuco, abafana n’abahanzi bazisanga mu muryango umwe.








