Umuhanzi Bruno Kiggundu, wamamaye nka Bruno K, yatangiye gusaba kwishyurwa arenga miliyoni130, z’amashilingi ya Unganda, ay’amafaranga asaba kwishyurwa, yayatsindiye mu rubunza yaburanagamo na sosiyete ya Black Market Entertainment, mu mwaka ushize.
Bruno K, yasinyanye amasezerano na Black Market Entertainment ku itariki ya 12 Gicurasi 2020, ariko nyuma aza gusanga ayo masezerano atari mu nyungu ze, niko guhitamo ku yasesa. Icyakora nanone, iyo sosiyete yanze ku murekera inyungu ziva mu ndirimbo ze (royalties), ndetse iniha uburenganzira ku bihangano bye, bityo habaho ku ifashisha amategeko.
Muri Mata 2025, Bruno k yatsinze urubanza yarengagamo iyi sosiyete ikora umuziki ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Black Market Entertainment. Urukiko rukuru rwategetse iyo sosiyete kumwishyura amashiringi ya Uganda angana na miliyoni 130, kubera kurenga ku burenganzira bw’umwanditsi (copyright infringrmrnt) no kumwima uburenganzira ku nyungu ze.
Urukiko rwaciye urubanza rwaciye iyo sosiyete ihazahabu ya miliyoni 100, z’amashiringi ya Uganda, nk’indishyi rusange, hiyongeraho miliyoni 30 z’indishyi z’ubukana bw’icyaha (aggravated damages).
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Bruno K, yavuze ko kugeza na n’ubu Black Market Entertainment itaramwishyura ayo mafaranga, nubwo urukiko rwemeje ko iyo sosiyete igomba kumwishyura ayo mafaranga angana na miliyoni 130.
Yakomeje avuga ko uko iminsi ishira batamwishyura, inyungu ku mafaranga yiyongera, ku buryo avaga ko inyungu yose hamwe igenze ku asaga miliyoni 200, z’amashiringi ya Uganda.
Yagize ati: “Kugeza ubu ntibaranyishyura, kandi uko bagenda batinda ku nyishyura, amafaranga agenda yiyongera. Urubanza rwavugaga ko uko iminsi igenda ishira batanyishyura, inyungu igenda yiyongera. Ntekereza ko ubu inyungu zariyongereye ubu zigeze ku asaga miliyoni 200 z’amashiringi ya Uganda.”
Yakomeje ashimira umunyamategeko we n’abamuhagarariye mu kazi bakoze, avuga ko muri uyu mwaka agiye gutangira gusaba kwishyurwa ku mugaragaro. Yashoje avuga ko igihe cyose Black Market Entertainment ikomeje gukora muri Uganda, azishyirwa amafaranga ye uko byagenda kose







