Umuraperi Bruce The 1st uri mu banyempano bari kumenyekana mu muziki nyarwanda, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yise T.O.N (Top Or Nothing), umushinga afata nk’“imfura”.
N’umuzingo (Album) ugizwe n’indirimbo 13, zose zigaragaza uburyo uyu muhanzi amaze kugenda yigarurira abakunzi b’umuziki imbere mu gihugu n’inyuma yacyo, wumvise uburyo ayivugaho, ubona ko atayikoze kugira ngo yuzuze inshingano, ahubwo ayifata nk’igisobanuro cy’ubuzima bwe muri muzika.
Ati: “T.O.N ni umushinga mugari wantwaye imbaraga nyinshi n’igihe kinini cyane pe!!. Nayishyizeho umutima wanjye wose. Ni Album niteguye ko izaba ari kintu kinini nkoze mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Nari maze iki gihe cyose, kuko maze gukura mu muziki, ndetse no muri njye ubwanjye.”
Bruce The 1st avuga ko T.O.N atayubakiye ku njyana imwe, ahubwo ko yayikoze nk’umushinga ushobora kwisangwamo n’umuntu wese ukunda umuziki.

Ati: “N’umuzingo (album) uriho umuziki, si injyana runaka. Buri muntu wese yakwisangamo kuko harimo injyana nyinshi zitandukanye. Navuga ko iyi ari yo Bruce The 1st nyirizina. Ni nk’imfura yanjye.”
Muri uy’umuzingo, Bruce The 1st yahuje imbaraga n’abahanzi bakomeye mu njyana zitandukanye. Barimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Amalon, Ish Kevin, ndetse na Kenny K- Shot.
Bose ngo yabahisemo hashingiwe ku buryo bubahuza mu muziki n’uburyo buboneye bashobora gukora indirimbo zifite ubuziranenge.

Akomeza agira ati “Abahanzi twakoranye ni abantu twubahana kandi dukunda umuziki. Njya guhitamo abo nzifashisha, narebye abahanzi twakorana indirimbo nziza. Twabishyizemo umutima n’imbaraga. Bose ndabafana, kandi nkunda ibikorwa byabo”.
Umuzingo we uriho indirimbo nka ‘Ni Nani’, ‘Izawe’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Zagara’, ‘6AM In Kigali’ yakoranye na Kenny K Shot, ‘Vuga ico ki map’, ‘Nineza’ yahuriyemo na Ish Kevin, ‘NTP’ yakoranye na Kenny Sol, ‘Ryari’, ‘Holy’ yahuriyemo na Amalon na Ariel Wayz, ‘Uzagenda’, ‘Ndekura Ngende’, ‘Save me’ na Ariel Wayz ndetse na Mbirimo.

Urebye kuri uru rutonde, uy’umuzingo wubatse ubusabane bw’abahanzi batandukanye bafite imvugo zidasanzwe, ibintu bituma T.O.N isa nk’ihuriro ryahurijwemo imbaraga z’ubuhanzi bw’iki gihe mu Rwanda.
Izina T.O.N (Top Or Nothing) Bruce The 1st arisobanura nk’isomo rikomeye ry’ubuzima. Agashimangira ati “Mu buzima akenshi nta hagati habaho. Niba utari hejuru, uri hasi. Byose ni amahitamo yawe. Uzaharanira kuza imbere cyangwa inyuma. Muri make, uzaba icyo ushaka: Top or Nothing.”
Uy’umuzingo usa nk’aho uzaba ikimenyetso cy’uko Bruce The 1st atangiye icyiciro gishya mu muziki, aho yinjira mu ruhando rw’abahanzi bafite intego yo kuzasinga umurage, atari nk’abashaka ko indirimbo zabo zikundwa igihe gito gusa bagacaho bakaburirwa irengero.







