Nyuma yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda, Bruce Melodie yavuze ko abahanzi bo muri icyo gihugu badashyira imbaraga zihagije mu kwamamaza umuziki wabo hanze ya Uganda.
Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, numwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze gukorana n’abahanzi benshi bo mu bihugu bitandukanye. Muri Uganda, yakoranye indirimbo n’abarimo Sheebah Karungi, Eddy Kenzo na Ray G, n’abandi.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Bruce Melodie yavuze ko nubwo amaze gukorana n’abahanzi bo muri Uganda indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda, badakora ibishoboka ngo bamamaze ibihangano byabo mu bindi bihugu.
Yagaragaje zimwe mu mbogamizi zihari ari uko abahanzi bo muri Uganda badakunze gusura u Rwanda n’ibindi bihugu, bityo bigatuma indirimbo zabo ntizimenyekane bihagije ku isoko ry’imyidagaduro.
Yagize ati: “Iyo utagaragara ngo uhure n’abafana imbonankubone, ntibakumenya, hari cyiba kibura. Ni cyo kibazo bafite ntakindi. Ntibakunda kuza gukorera ibitaramo i Kigali ngo bagerane n’abafana baba bafiteyo.”
Yasoje avuga ko bahanzi bo muri Uganda badakunda kuza i Kigali kuhakorera ibitaramo. Mu gihe we iyo asohoye indirimbo shya ahita ategura kujya i kampala, atagamije gukora igitaramo gusa, ahubwo ari ukumenyekanisha indirimbo ye shya ndetse no kumenyesha abantu ko Bruce Melodie ahari kandi ko akora umuziki.







