Raporo zitandukanye zigaragaza ko umunyamakuru ukora ibiganiro kuri radiyo Brian Mulondo ateganya gutandukana n’igitangazamakuru cya KFM kuri uyu munsi, mu gihe umwaka ugeze ku musozo.
Aya makuru yatangajwe n’umunyamakuru w’imyidagaduro Kasuku, wamamaye cyane mu kiganiro cya D’Mighty Breakfast gitambuka kuri KFM, Yifashishije urubuga rwa X rwahoze ari twitter yatangaje ko Mulondo agiye gusezera kuri icyi gitangazamakuru.
Mu butumwa bwe, Kasuku yashimye uruhare rwa Brian Mulondo yagize kuri KFM, mu gihe bakoranye, avuga ko byari ibihe byiza kandi byamuhaye umusaruro mwiza.
Yagize ati: “Brian Mulondo arasezera akazi ke kuri 933kfm uyu munsi mu gihe umwaka ugiye kurangira. Gukorana na we byari ibyigaciro kandi ni bimwe mu bihe byanejeje umutima, mu byukuri byari ibyigiciro kinini. Nkwifurije amahirwe masa, Uncle Bula, mu rugendo rushya ugiye gutangira mu buzima bwawe. Tukomeza guhura no kuvugana, igihe icyo ari cyo cyose.”
Brian Mulondo tagiye gukora kuri KFM mu mwaka wa 2017, avuye kuri NTV Uganda, ’aho yakoraga nk’umunyamakuru watangaza amakuru (news abchor). Ageze kuri KFM, yahise agira ijwi rikomeye mu kiganiroD’Mighty Breakfast, iki kiganiro yagitagiye ku kiyobora afatanyije na Malaika Nyanzi.
Nyuma y’uko Malaika avuye kuri KFM, Mulondo yakomeje kuyobora icyo kiganiro afanyije na Faiza Fabz, bituma arushaho kuzamura izina rye nk’umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa b’iyo radiyo.
Nubwo KFM cyagwa Brian Mulondo, batarashyira hanze itangazo ryemeza icyo cyemezo, ubutumwa bwa Kasuku bwerekana ko uyu munyamakuru umaze igihe kirekire mu mwuga ashobora kuba agiye gutangira kora ibiganiro (Podcasting), by’umwihariko akibanda cyane ku bikorwa byo kuri Youtube.







