Mariam Mutakubwa, uzwi nka Biggie Events, utegura ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye, yatangaje ko yiyemeje kwishyura imyenda yose abereyemo abantu mu gihe cya vuba.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Mutakubwa yavuze ko SACCOihuza abategura ibitaramo (Promoters SACCO) yahawe inkunga ya miliyari 10 z’amashilingi ya Uganda, yatanzwe na Minisiteri y’Imari Igenamihanbi n’Iterambere ry’ubukungu, , mu rwego rwo gufasha abategura ibitaramo kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo neza.
Yaboneyeho yizeza abo afitiye imyenda ko namara kubona umugabane we muri ayo amafaranga, azahita abishyura imyenda yose abafitiye.
Biggie Events yigeze guhura n’ibibazo by’umutekano kubera umwenda wa miliyoni 70 z’amashiringi ya Uganda yari yarahawe n’umucuruzi, David Tumusuume Amooti, kugira ngo ategure igitaramo cy’umuhanzi Lord Fred Sebatta. Kuba uwo mwenda utarishyuwe byanatumye umwaka ushize yari agiye gukatirwa igifungo cy’amezi atandatu.
Yagize ati: “Sinari nishyura uwo mwenda, ariko nizeyeko nzawishyura kuko Perezida yaduhaye amafaranga binyuze muri Promoters SACCO. Nimara kuyabona, nzahita nishyura buri wese ibibazo byose bikemuke.”
Yanaboneyeho ashimira inshuti n’abamubaye hafi mu bihe byari bikomeye, anavuga ko Abbey Musinguzi wamamaye nka Mr. Abtex, ko yagize uruhare rukomeye mu ifungurwa.
Ku bijyanye na politiki, Mutakubwa yavuze ko dosiye ya murumuna we wari mubakandida mu matora yejobundi 2026 ikiri mu nkiko, kubera ibibazo bivugwa byabayemo. Gusa we avuze ko nta gahunda afite yo kwivaga muri politiki, ashimangira ko atari umunyapolitiki.







