Umuhanzi w’umunyabigwi Bebe Cool yageze mu Bwongereza aho agiye gukorera iyamamazabikorwa ry’Album yitwa “Break The Chains”.
Mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2025 nibwo Bebe Cool yageze mu Bwongereza aho atangira kuzenguruka ibitangazamakuru kuva ku wa 6-16 Kanama 2025.
Ahafite gahunda ndende igamije kwamamaza ‘Break The Chains’ mu Bwongereza nk’igihugu gituwe na Diaspora nyinshi y’Abakomoka muri Nigeria, Uganda, Kenya, n’ibindi bihugu.
Umunyabigwi mu itangazamakuru, Adesope bazafatanya mu kwamamaza iriya album dore ko azanamwakira kuri Podcast ye iri mu zigira uruhare mu guteza imbere Afrobeats.
Bebe Cool azazenguruka u Bwongereza nasoza yerekeze muri Amerika no mu bindi bihugu. Bebe Cool yakoranye na DJ Edu, ukora kuri BBC aho bateganya kuzaganira kuri album mu kuyamamaza dore ko asanzwe agira uruhare mu kumenyekanisha indirimbo z’abahanzi bo muri Africa biciye ku miziki atambutsa kuri BBC 1 Extra.Yerekeje mu Bwongereza nyuma y’uko asoje kwamamaza album ye iwabo, muri Kenya no muri Tanzania.
