Ubuyobozi bwa Access, inama n’ibirori bigiye kubera mu Rwanda kuva 14-16 Ukwakira 2024, bwahumurije Davis D nyuma y’uko bombi bahuriye ku gutumira Nasty C mu bitaramo bibiri byose biteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kumwe.
Ibi ubuyobozi bwa Access bwabigarutseho nyuma yo kugaragarizwa ko Davis D yaba yababajwe bikomeye no kubona ko Nasty C yatumiwe mu birori bya Access na we yari amaze igihe atangaje nk’uzitabira igitaramo cye kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024.
Mu kiganiro Eric Karengera uri mu bari gutegura ibikorwa bya Access mu Rwanda yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, yagize ati “Ntabwo kwitabira iyi nama kwa Nasty C bizabangamira igitaramo cya Davis D kuko harimo ikinyuranyo cy’ibyumweru bibiri, ikindi bizaba ari amahirwe yo kwamamaza kuko mu nama n’ibitaramo byacu tuzamufasha kwamamaza igitaramo cye, yewe tuzasaba umushyushyarugamba wacu kwibutsa abantu ko azongera gutaramira i Kigali.”
Ku rundi ruhande, Davis D yagaragaje ko abatumiye Nasty C i Kigali bamugabyeho igitero kuko bari bazi neza ko uyu musore azitabira igitaramo cye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Davis D yavuze ko na we yatunguwe no kubona hari undi muntu watumiye Nasty C i Kigali nyamara bari bazi neza ko yamutangaje nk’uzitabira igitaramo cye.
Ati “Nanjye nabibonye, gusa navuganye na Nasty C ambwira ko ibyo bintu atazabyitabira kuko nubwo bagerageje kumuvugisha, batigeze bemeranya gukorana ku buryo batangira kumwamamaza.”
Davis D yavuze ko atakwivanga mu biganiro byabaye adahari, ariko ahamya ko atumva impamvu abateguye ibirori bya Access bifuje kumwangiriza igitaramo batumira umuhanzi bazi neza ko yatangaje kuzitabira igitaramo cye.
Ati “Bari babizi neza ko namutumiye, ni ibintu babonye kuko twarabyamamaje. Sinzi impamvu bashaka kudobya igitaramo cyanjye bangabaho ibitero nk’ibi.”
Ku rundi ruhande, Davis D yahamije ko we akomeje imyiteguro y’igitaramo cye azakorera muri Camp Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2024, asaba abakunzi be kwirinda icyo ari cyo cyose cyabaca intege kuko we yiteguye bihagije.

Uretse Nasty C, abandi bahanzi Davis D yatumiye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ni Bull Dogg, Bushali, Platini P, Ruti Joel, Nel Ngabo, Danny Nanone n’abandi.
Dore indirimbo Davis D aherutse gushyira hanze.