• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Biravugwa

Bashaka kudobya igitaramo cyanjye, Davis D avuga kubatumiye Nasty C i Kigali.

admin by admin
October 30, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ubuyobozi bwa Access, inama n’ibirori bigiye kubera mu Rwanda kuva 14-16 Ukwakira 2024, bwahumurije Davis D nyuma y’uko bombi bahuriye ku gutumira Nasty C mu bitaramo bibiri byose biteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kumwe.

Ibi ubuyobozi bwa Access bwabigarutseho nyuma yo kugaragarizwa ko Davis D yaba yababajwe bikomeye no kubona ko Nasty C yatumiwe mu birori bya Access na we yari amaze igihe atangaje nk’uzitabira igitaramo cye kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024.

Mu kiganiro Eric Karengera uri mu bari gutegura ibikorwa bya Access mu Rwanda yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, yagize ati “Ntabwo kwitabira iyi nama kwa Nasty C bizabangamira igitaramo cya Davis D kuko harimo ikinyuranyo cy’ibyumweru bibiri, ikindi bizaba ari amahirwe yo kwamamaza kuko mu nama n’ibitaramo byacu tuzamufasha kwamamaza igitaramo cye, yewe tuzasaba umushyushyarugamba wacu kwibutsa abantu ko azongera gutaramira i Kigali.”

Ku rundi ruhande, Davis D yagaragaje ko abatumiye Nasty C i Kigali bamugabyeho igitero kuko bari bazi neza ko uyu musore azitabira igitaramo cye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Davis D yavuze ko na we yatunguwe no kubona hari undi muntu watumiye Nasty C i Kigali nyamara bari bazi neza ko yamutangaje nk’uzitabira igitaramo cye.

Ati “Nanjye nabibonye, gusa navuganye na Nasty C ambwira ko ibyo bintu atazabyitabira kuko nubwo bagerageje kumuvugisha, batigeze bemeranya gukorana ku buryo batangira kumwamamaza.”

Davis D yavuze ko atakwivanga mu biganiro byabaye adahari, ariko ahamya ko atumva impamvu abateguye ibirori bya Access bifuje kumwangiriza igitaramo batumira umuhanzi bazi neza ko yatangaje kuzitabira igitaramo cye.

Ati “Bari babizi neza ko namutumiye, ni ibintu babonye kuko twarabyamamaje. Sinzi impamvu bashaka kudobya igitaramo cyanjye bangabaho ibitero nk’ibi.”

Ku rundi ruhande, Davis D yahamije ko we akomeje imyiteguro y’igitaramo cye azakorera muri Camp Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2024, asaba abakunzi be kwirinda icyo ari cyo cyose cyabaca intege kuko we yiteguye bihagije.

Access Bank yatumiye Nasty C i Kigali, ibyagaragajwe nk’imbogamizi ku gitaramo cya Davis D.

Uretse Nasty C, abandi bahanzi Davis D yatumiye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ni Bull Dogg, Bushali, Platini P, Ruti Joel, Nel Ngabo, Danny Nanone n’abandi.

Dore indirimbo Davis D aherutse gushyira hanze.

ITARA niyo ndirimbo ya Davis D imaze kurebwa n’abantu benshi kuri YouTube.
Share2Tweet1Send
Previous Post

RICTA, PSF, GIZ, na CanalBOX bahuguye abagore 40 mu gukoresha Ikoranabuhanga rigezweho mu bucuruzi.

Next Post

Tuyimenye: MRKH indwara ituma umukobwa ashobora kuvuka nta nyababyeyi agira

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
32 minutes ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
22 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Next Post
Tuyimenye: MRKH indwara ituma umukobwa ashobora kuvuka nta nyababyeyi agira

Tuyimenye: MRKH indwara ituma umukobwa ashobora kuvuka nta nyababyeyi agira

Mu mafoto 60 Dutemberane hoteli zose z’Inyenyeri eshanu mu Rwanda.

Mu mafoto 60 Dutemberane hoteli zose z'Inyenyeri eshanu mu Rwanda.

Ikiraro cyo mu kirere cyuzuye i NYagatare.

i Nyagatare, Ikiraro cyo mu kirere cyatashywe cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.