Itsinda rigizwe n’abasore batatu, B2C Entertainment, ryatangaje ko urubyiniro atari ahantu ho kwishimisha gusa, ahubwo ari umwanya wo gusabana n’abafana no kubaha ibyishimo nyabyo baba bategereje.
Mu gihe baganiraga ku gitaramo cyabo kiri imbere, aba basore bagaragaje ko intego yabo nyamukuru atari amafaranga gusa, ahubwo ari ugusohoza ibyifuzo by’abafana. Bagize bati: “Ntabwo dushishikajwe n’amafaranga; icyo dushyize imbere n’uguha ibyishimo abakunzi bacu.”
Banasobanuye ko gukunda inyungu kurusha ibndi bishobora gutuma utabasha gukora kinyamwuga, bityo urukundo rw’abafana rukagabanuka, kandi bakagutakariza ikizere. Bakomeje bagira bati: “Iyo ukora kinyamwuga, nibyo biguha umwihariko mu muziki no mu bindi ukora.”
Bati: “Iyo intego yawe ari ukungukira mu bitaramo gusa, utanga umusaruro muke kandi ntiwarenga imbibi. Ariko nka brand, tugomba gukora ibyo abafana bacu badutegerejeho.”
Itsinda B2C Entertainment riritegura kwibutsa abafana urugendo rwabo mu muziki — guhera ku ndirimbo zabo za mbere kugeza ku nshya bashyize hanze. Bati: “Mu gitaramo cyacu, turashaka kubibutsa byose, guhera mu mwaka wa mbere kugeza uyu munsi.”
Iri tsinda ryatangaje ko ririmo gutegura igitaramo kitazibagirana, igaragaza urugendo rwabo mu muziki. Bati: “By’umwihariko, twiteze ko iki gitaramo kizitabirwa n’urubyiruko kandi kizasiga cyanditse amateka ku rubuga rw’inyidagaduro muri Uganda.”
Mu gitaramo, abafana babategerejeho ibintu byinshi kandi bishya, bityo aba basore basabwa gukora ikintu abafana batigeze babona mbere. Bashoje bagira bati: “Igitaramo gituma umuhanzi ashobora kubwira abafana be inkuru ye uko abyifuza, bakanabasabana mu buryo bwihariye.”





