Ava Peace yagaragaje umujinya n’agahinda nyuma y’uko umuyobozi w’ibirori (promoter) amutindije kuririmba mu birori byo kwizihiza Boxing Day byabereye i Buwama, cyane ko yari yahatanze abandi abahanzi.
Amashusho yashyinzwe hanze n’uru rubuga, yagaragaje uyu muhanzikazi, aganira n’abitabiriye ibirori, aho yavuze ko Promoter yanze kumwishyura mbere yo kujya ku rubyiniro, ari na byo byutumye aririmba atinze mu masaha yarenga ane.
Ava yisobanuye avuga ko ibi byabaye bimusinga isura mbi cyane cyane kuri brand, nyamara amakosa atari aye. yanavuze ko ari mu bihe bikomeye aho ubukungu bwe buri kugabanuka, kandi nafite inshingano zo kwishyura amafaranga y’ibintu runaka nkoresha mu rugo rwanjye.
Ati: “Nyabuneka munsabire imbabazi. Abantu bagiye kunyanga bitewe na mwe,” Ava ibi yabivuze afite agahinda n’akababaro kenshi, ari ku rubyiniro. “Ninye umuhanzi wa mbere wageze hano, ariko nategetswe gutegereza amasaha ane. Ibyo si ubutabera.”
Yasoje agira ati: “Abategura ibirori bakwiye kurekera kudufata nabi, kuko twese tuba dushaka amafaranga yo kudufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi. Mfite inzara ikomeye. None nje hano ugatangira kwanga kunyishura asigaye, hanyuma ukabwira abantu ko nanze kuririmba, ntibishimishije na gato.”







