Umuhanzikazi Ava Peace yatangaje ko nubwo indirimbo ye “Wanula Remix” yakoranye na Temperature Touc iri mu zakunzwe cyane ku rubuga rwa youtbe, ko Atari yo aknda cyane kurusha izindi.
Mu kiganiro yagiranye na NTV The Beat, Ava Peace yagarutse ku ndirimbo yumva imuba ku mutima cyane, asobanura ko ku bahanzi benshi bafite indirimbo nyinshi, guhitamo iyo bakunda kurusha izindi bishobora kubagora.
Icyakora kuri we, yatanze igisubizo ku kibazo yari abajijwe mu buryo bworoshye.
Ava Peace yatangaje ko “Wanula Remix” ari imwe mu ndirimbo ze zazamutse cyane mu bijyanye n’imibare n’abayumvise benshi. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 8.9 kuri YouTube, bityo bikayigira imwe mu ndirimbo ze zarebwe cyane ndetse ikanarebwa cyane kuri urwo rubuga.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muhanzikazi yavuze ko indirimbo akunda cyane ku giti cye ari indi ndirimbo.
Muri iki kiganiro, umunyamakuru yamusabye guhitamo hagati y’indirimbo ze eshatu zizwi cyane ari zo “Who Was Here,” “London,” na “Wanula.”
Kandi asabwa guhitamo nk’umuntu utari warigeze kumva umuziki akora. Ava Peace ntiyatinze gusubiza, yahise avuga afite akanyamuneza ati: “Birumvikana ryose ni London.”










