Urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda rwongeye kugaragaza imbaraga zarwo mu iserukiramuco rya Art Rwanda-Ubuhanzi Xperience ryabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), aho hatanzwe impamyabumenyi ku rubyiruko rwasoje icyiciro cya gatatu cy’iyi gahunda yo guteza imbere impano.
Iki gikorwa cyateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Cyahuje abahanzi batandukanye bagaragaje ibihangano byabo birimo imideli, imbyino, ubusizi, ibihangano bibumbiye mu mashusho (visual arts) n’umuziki.
Abahanzi 46 basoje gahunda y’umwaka umwe yo gukarishya impano zabo mu mushinga wa Art Rwanda-Ubuhanzi ufite insanganyamatsiko igira iti “Nurture Your Talent – Agura Impano Yawe”. Iki gikorwa cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Mu batsinze mu byiciro bitandukanye, Nezerwa Ukwishatse yabaye uwa mbere mu Muziki, Hirwa Arnold Christian atsinda mu Mbyino, Andy Bayingana yegukana igihembo mu Buhanzi Bugaragaza Amashusho (Plastic Arts), Jimmy Ndayishimiye Kamari atsinda mu Mideli, Priscille Akimana aba uwa mbere mu Ikinamico naho Nenera Milliam atsinda mu Buvanganzo.
Buri wese yahembwe amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe hashingiwe ku myemerere ko ubuhanzi atari impano gusa ahubwo ari umwuga ushobora guhindura ubuzima.
Yagaragaje ko mu byiciro bitatu bimaze gutangwa, abahanzi benshi bafashijwe gukarishya impano zabo no kubona ubumenyi bwo kuyibyaza umusaruro.
Yashimangiye ko guhabwa impamyabumenyi atari iherezo, ahubwo ari intambwe nshya mu rugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku guhanga udushya.
Yasabye abikorera n’abandi gushyigikira abahanzi binyuze mu kugura ibihangano byabo no kubaha agaciro gakwiye.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko kuva gahunda yatangira imaze gufasha abahanzi 174 mu byiciro icyenda by’ubuhanzi, ibaha ubumenyi mu by’ubucuruzi, kubahuza n’amasoko no kubaka umuyoboro w’akazi.
Yagaragaje ko mu 2025 gusa, Art Rwanda showroom yinjije asaga miliyoni 103 Frw binyuze mu bihangano by’abahanzi, bigaragaza ko impano ishobora kuvamo inyungu zigaragara.
Yongeyeho ko urwego rw’ubuhanzi n’umuco rwagize uruhare rungana na 12% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu 2023, kandi rutanga imirimo irenga 170,000, cyane cyane ku rubyiruko.
Bamwe mu batsinze bagaragaje ko aya mahirwe yabafashije gutera indi ntambwe mu mwuga wabo. Hirwa Christian yavuze ko azakoresha igihembo yahawe mu gukomeza guteza imbere impano ye mu mbyino no kuyibyaza umusaruro.
Art Rwanda-Ubuhanzi ikomeje kwerekana ko ubuhanzi bushobora kuba inkingi ikomeye mu iterambere ry’urubyiruko n’ubukungu bw’u Rwanda.







