Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yakomeje kwerekana ko iri mu bihe byiza mu marushanwa y’i Burayi, nyuma yo gutsinda Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 3-1, mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa UEFA Champions League wakiniwe kuri Stadio Giuseppe Meazza i Milan.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, wari umwe mu yari ategerejwe cyane, uhuza amakipe abiri yari asanzwe yitwaye neza muri iri rushanwa.

Arsenal yatangiye umukino isatira cyane, igaragaza ko ishaka gutsinda hakiri kare. Uko gusatira byaje gutanga umusaruro ku munota wa 10, ubwo Gabriel Jesus yafunguraga amazamu ku mupira yari ahawe na myugariro Julien Timbere, awushyira mu rushundura nta nkomyi.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Inter Milan ntiyacitse intege, ahubwo yongereye imbaraga mu kibuga hagati. Ku munota wa 19, iyi kipe yo mu Butaliyani yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Petar Sucic, wateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu David Raya ananirwa kuwukuramo.
Arsenal yakomeje kwihagararaho neza, yongera gufata umupira cyane, maze ku munota wa 31 ibona igitego cya kabiri. Cyaturutse kuri koruneri yatewe, Leandro Trossard awukuraho, Gabriel Jesus awushyira mu izamu atsinda igitego cye cya kabiri muri uyu mukino.
Inter Milan yabonye amahirwe yo kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo Marcus Thuram yategekaga umupira awuhereza Luis Henrique wari imbere y’izamu, ariko awutera ujya hejuru.
Igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye n’ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri, Inter Milan yinjiye mu kibuga yiyemeje gushaka igitego cyo kwishyura, isatira cyane izamu rya Arsenal. Gusa ba myugariro ba Arsenal bafatanyije n’umunyezamu David Raya bakomeje kwitwara neza, bakumira uburyo bwose bwashoboraga kuvamo igitego.
Ku munota wa 84, Arsenal yabonye igitego cya gatatu cyahise gihindura burundu isura y’umukino. Victor Gyökeres winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego nyuma yo guhabwa umupira na Bukayo Saka, awushyira mu izamu neza.
Umukino warangiye Arsenal itsinze Inter Milan ibitego 3-1, ihita yizera itike yo gukina imikino ya 1/8 cy’irangiza, inuzuza imikino irindwi yikurikiranya itsinda muri iri rushanwa, ikomeje kuyobora itsinda ryayo n’amanota 21.
Ibyaranze indi mikino yo ku munsi wa karindwi
Mu yindi mikino yakiniwe ku migabane itandukanye y’u Burayi, Kairat Almaty yo muri Kazakhstan yatsinzwe iwayo na Club Brugge yo mu Bubiligi ibitego 4-1.

Manchester City yo mu Bwongereza na yo ntiyagize ijoro ryiza, itsindwa na FK Bodø/Glimt yo muri Norvège ibitego 3-1. Kasper Høgh yatsinze ibitego bibiri, Jens Hauge ashyiramo icya gatatu, mu gihe Rodri yahawe ikarita itukura.
FC Copenhagen yanganyije na Napoli igitego 1-1, umukino waranzwe n’ikarita itukura yahawe Thomas Delaney w’ikipe yo muri Denmark.
Ahandi, Olympiacos yatsinze Bayer Leverkusen ibitego 2-0, Sporting Lisbon itsinda Paris Saint-Germain ibitego 2-1, Tottenham Hotspur itsinda Borussia Dortmund ibitego 2-0, mu gihe Ajax yatsinze Villarreal ibitego 2-1.









