Ikipe ya APR Volleyball Club mu bagabo na Police Volleyball Club mu bagore ni zo zegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya Volleyball y’umwaka w’imikino wa 2024/25. Imikino ya nyuma yaberaga kuri Petit Stade i Remera ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025.
Police WVC yanditse amateka, yegukana igikombe bwa mbere
Umukino wa mbere wahuje amakipe y’abagore, aho Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-1 mu mukino wa gatatu wa kamarampaka, ikaba ibaye inshuro ya mbere iyi kipe yegukanye igikombe kuva yashingwa mu myaka ibiri ishize.
Uyu mukino wari ukomeye cyane, amakipe yombi yagiye gukina anganya intsinzi, bivuze ko uwari gutsinda uyu mu kino ari na we wagombaga kwegukana igikombe.
- Seti ya mbere: Police WVC yayegukanye ku manota 25 – 23
- Seti ya kabiri: APR WVC irayitsinda 25 – 20
- Seti ya gatatu: Police WVC yigaranzura APR WVC iyitsinda 25-23
- Seti ya kane: Police WVC yasoje umukino itsinda 25-22


Police WVC yegukanye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-1 (25-23, 20-25, 25-23, 25-22), ikaba ibaye ikipe ya mbere itari APR cyangwa RRA ibashije kwegukana shampiyona y’igihugu mu bagore mu myaka ya vuba. Rwanda Revenue Authority WVC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Kepler WVC mu mikino ibiri muri itatu.

APR VC yisubije igikombe mu bagabo mu mukino w’ishiraniro.
Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho uwo mu bagabo wahuje Police VC na APR VC, amakipe yombi na yo yagiye gukina anganya intsinzi imwe kuri imwe. Buri kipe yasabwaga gutsinda kugira ngo yegukane igikombe.

Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye, aho buri seti yagaragaje ishyaka ryinshi n’impinduka zitunguranye.
- Seti ya mbere: Police VC yayitsinze 26-24
- Seti ya kabiri: Police VC yongeye gutsinda 26-24, ijya imbere n’amaseti 2-0
- Seti ya gatatu: APR VC yigaranzura Police VC iyitsinda 25-17
- Seti ya kane: APR VC ikomeza gutsinda 25-15, amakipe anganya 2-2
- Seti ya gatanu: APR VC yigaranzura nyuma yo gukuramo ikinyuranyo cya Police VC, iyitsinda 17-15
APR VC yegukanye umukino itsinze Police VC amaseti 3-2 (24-26, 24-26, 25-17, 25-15, 17-15), ibona igikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, inatsinda imikino ibiri muri itatu ya kamarampaka.
Umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagabo wegukanywe na REG VC, itsinze Kepler VC imikino ibiri muri itatu.

Ibihembo n’imyiteguro y’amarushanwa akurikiraho
Amakipe yegukanye ibikombe mu byiciro byombi yahembwe sheki ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Amakipe yabaye aya kabiri yahembwe miliyoni imwe n’igice, mu gihe abegukanye umwanya wa gatatu bahembwe miliyoni imwe.
Shampiyona irangiye, umwaka w’imikino wa Volleyball mu Rwanda uzakomereza ku marushanwa ya Genocide Memorial Tournament, ateganyijwe gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2025.