Bimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi byatangiye kwishyura miliyoni z’amadolari abashaka inyungu mu mahanga (lobbyists), bafitanye isano n’abahoze mu buyobozi bwa Donald Trump, kugira ngo bibone ubufasha Amerika yakuyeho burimo inkunga n’imfashanyo y’ubutabazi.
USAID, ikigo cyafashije ibihugu byinshi mu bikorwa by’ubutabazi, imiyoborere, n’amajyambere, cyafunze imiryango ku mugaragaro mu cyumweru gishize, nyuma y’uko Trump agihagaritse. Abasesenguzi bavuga ko icyo cyemezo gishobora guteza ipfu z’abantu zisaga miliyoni 14, gihe cy’imyaka itanu iri imbere, bitewe n’ihagarikwa ry’iyo nkunga.
Global Witness ivuga ko ibihugu bimwe byatangiye gutanga umutungo kamere w’ingenzi – cyane cyane amabuye y’agaciro – nk’uburyo bwo gushaka gusimbura inkunga ya USAID. Uko bigaragara, ibyo bihugu bishyira imbere gutanga uburenganzira ku bucukuzi, ibyambu n’ibindi, kugira ngo bishobore kugirana amasezerano n’Amerika cyangwa bihabwa ubufasha bwa gisirikare.
Mu mezi atandatu gusa nyuma y’amatora yo mu mezi ashize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amasezerano agera kuri miliyoni 17 z’amadolari yarasinywe hagati y’ibihugu bikennye n’ibigo bya lobbying bifitanye isano ya bugufi n’abahoze muri guverinoma ya Trump.
Urugero ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), imaze imyaka myinshi mu ntambara, ariko ikungahaye ku mabuye y’agaciro nka cobalt, coltan, na lithium, yifashishwa mu ikoranabuhanga rigezweho. Icyo gihugu kiri hafi gusinya amasezerano yemerera ibigo byo muri Amerika gucukura ayo mabuye, mu gihe Leta ya Congo yo isaba ubufasha mu guhangana n’inyeshyamba bivugwa ko zishyigikiwe na Leta y’u Rwanda. Ibyo u Rwanda rwigiye ruhakana kenshi.
Amakuru dukesha Theguardian avuga ko RDC yasinyanye na kompanyi yitwa Ballard Partners, iyobowe na Brian Ballard, umwe mu bantu bagize uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga Donald Trump mu gihe cy’amatora yo mu 2016. Ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 1.2 z’amadolari.
Somaliya yasinyanye na kompanyi BGR Government Affairs amasezerano ya $550,000. Mu gihe Yemeni nayo yasinye amasezerano ya $372,000.
Naho Guverinoma Pakistani, igihugu gikennye ariko gikungahaye ku mabuye y’agaciro, cyinjiye mu masezerano y’ubufatanye n’ibigo bifitanye isano na Trump, aho buri kwezi yishyura $450,000.
Ibi bigo byinshi bikorana n’abantu bahafi ya Trump, harimo na Keith Schiller, wahoze ari umurinzi wihariye wa Trump, ndetse na Sean Duffy, wahoze ari mu bayobozi ba BGR, ubu akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo muri guverinoma ya Trump.
Mu gihe isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro (rare earth minerals) rikomeje kugenzurwa cyane n’u Bushinwa (China), Leta ya Trump yashyize imbere politiki yo gukusanya ayo mabuye mu bundi buryo. Uyu mutungo w’isi ni n’ingenzi cyane ku mutekano wa Amerika n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ibihugu bikennye biri gutanga uburenganzira ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibyambu no ku bigo bya gisirikare, mu rwego rwo gushaka inkunga y’Amerika.
Nubwo guhuza abategetsi n’abashaka inyungu (lobbyists) atari ibintu bishya, Global Witness itangaza ko iri hinduka rishya ryo guhuza ubucuruzi n’inkunga mpuzamahanga rishobora kugira ingaruka mbi ku bihugu bikennye.
Emily Stewart yagize ati:“ Turabona ihananuka rikabije ry’inkunga riherekejwe n’irari ridasanzwe mu gushaka amabuye y’agaciro. Leta ya Trump igaragaza ubushake bwo gusimbuza ubufasha bwahoze butangwa nta kiguzi, amasezerano y’ubucuruzi n’inkunga ishingiye ku nyungu.”
Yasoje agira ati:“ Aya masezerano akwiye gukorwa mu mucyo no mu bwubahane. Inkunga mpuzamahanga ikwiye kugumanaho igufasha ababikwiye, aho kuba uburyo bwo kugura umutungo kamere w’ibihugu bikennye.”