Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzi wa menyekanye hano mu Rwanda cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi kw’izina ry’ubuhanzi nka Gaby Kamanzi (wavutse 1981) uririmba indirimbo ziramya Imana. Ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo cyabaye ku itariki ya 29 Ugushyingo 2025. Uyu munsi tugiye kugaruka gato mu ncamake y’amateka ye
Gaby Kamanzi yavukiye i Lubumbashi mu ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC)mumuryango w’abana batandatu akaba ari umwana wa karindwi akaba yaratangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yigaga mukigo cy’ishuri cya St Esprit giherereye mu karere ka Nyanza mu 1997 muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira agakiza
Urugendo rwe mu muziki

Gaby Kamanzi ufite izina rikomeye mu muziki wo guhimbaza no kuramya Imana mu Rwanda benshi bakunze kumwita Malayika wa Gospel muri 2021 akaba yarasohoye album(alubumu) yise Emmanuel abifashijwemo n’Inzu imutunganyiriza umuziki ikaba yitwa Moriah Entertainment. Yavukiye mumuryango w’abahanzi harimo se umubyara, Nyina na murumuna we Pastor Lysette Karasira, Gaby Kamanzi akaba yaramenyekanye cyane hano mu gihugu ndetse no mukarere k’ibiyaga bigari kubera ubuhanga bwe bw’ijwi no kuyobora abandi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza. Avugako mubahanzi bo hanze y’igihugu cyacu cy’u Rwanda akunda cyane harimo umunya Australia Darlene Zschech ndetse n’umunye Amanda Congo Malela. Gaby Kamanzi akaba yaramenyekanye cyane mundirimbo yitwa amahoro ndetse ni zindi nyinshi akaba amaze no gutwara ibihembo bitandukanye yaba hano mu gihugu ndetse no hanze nka Salax, Groove Awards ndetse na Sifa Rewards






