Alex Muhangi, Umuyobozi w’ikigo Comedy Store UG, yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwenya bo muri Uganda (The Uganda Comedians Association – TUCA).
Ibi byatangarijwe mu nama yabereye kuri Royal Suites i Bugolobi, yahuje abanyarwenya n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu gihugu. Iyo nama yarigamije kuganira ku bibazo byugarije urwego rw’urwenya muri Uganda no gushaka uburyo bwo kuruteza imbere binyuze mu bumwe n’ubunyamwuga.

Alex Muhangi yasimbuye Hannington Bugingo, wari Perezida wa mbere w’iri shyirahamwe kuva ryatangira mu ntangiriro za 2019.
TUCA yashyizweho ku mugaragaro muri Mutarama 2020, ifite intego yo guhuza abanyarwenya bo muri Uganda, gushyiraho uburyo bwo guteza imbere uyu mwuga, no kurengera inyungu z’abawukoramo.
Nk’umurwenya uzwi cyane, umutunganyiri zamigambi n’umushoramari, Alex Muhangi azanye ubunararibonye n’ubushobozi buhambaye mu kuyobora iri shyirahamwe no kurifasha kugera ku ntego zaryo.






